00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Misiri: Umushinjacyaha mukuru yahitanywe n’igitero cy’abiyahuzi

Yanditswe na

Philbert H

Kuya 29 June 2015 saa 10:51
Yasuwe :

Hisham Barakat wari Umushinjacyaha mukuru mu Misiri yahitanywe n’igisasu cyaturikijwe n’abiyahuzi hafi y’iwe mu gace ka Heliopolis Mujyi wa Cairo, Umurwa mukuru w’icyo gihugu.

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa Leta ya Misiri, BBC ikavuga ko abandi bantu nibura batatu (3) ari bo baba bahitanywe n’icyo gitero cy’Iterabwoba.

Urupfu rw’uwo mushinjacyaha hari amakuru avuga ko rufitanye isano n’abantu yashyikirije inkiko nyuma y’ishirikwa ry’ubutegetsi bwa Mohammed Morsi mu mwaka w’2013, aho bamwe bakatiwe igihano cy’urupfu abandi bagafungwa burundu, abandi nab o bagakatirwa gufungwa imyaka itandukanye.

Barakat yagiye arusimbuka inshuro zitandukanye kuva icyo gihe.

Mena, Ibiro ntaramakuru byo muri icyo gihugu bitangaza ko Barakat yapfuye biturutse ku bikomere bikomeye yari yagize, akaba yashizemo umwuka nyuma yo kubagwa by’ibanze.

Gen Mohamed Gamal yatangarije Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko igisasu cyahitanye Barakat cyari giteze munsi y’imodoka yari ihagaze iruhande rw’iye, abari hafi aho bakavuga ko cyaturitse kigahita gisohora umwotsi mwinshi w’umukara ku buryo hari n’abaketse ko ari umutingito, nyuma ibiti byari hafi aho bigahita bigurumana.

Imodoka ya Barakat yahiye irakongoka
Abamurinda ngo bikanze umutingito ubwo icyo gisasu cyaturikaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages