Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa Leta ya Misiri, BBC ikavuga ko abandi bantu nibura batatu (3) ari bo baba bahitanywe n’icyo gitero cy’Iterabwoba.
Urupfu rw’uwo mushinjacyaha hari amakuru avuga ko rufitanye isano n’abantu yashyikirije inkiko nyuma y’ishirikwa ry’ubutegetsi bwa Mohammed Morsi mu mwaka w’2013, aho bamwe bakatiwe igihano cy’urupfu abandi bagafungwa burundu, abandi nab o bagakatirwa gufungwa imyaka itandukanye.
Barakat yagiye arusimbuka inshuro zitandukanye kuva icyo gihe.
Mena, Ibiro ntaramakuru byo muri icyo gihugu bitangaza ko Barakat yapfuye biturutse ku bikomere bikomeye yari yagize, akaba yashizemo umwuka nyuma yo kubagwa by’ibanze.
Gen Mohamed Gamal yatangarije Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko igisasu cyahitanye Barakat cyari giteze munsi y’imodoka yari ihagaze iruhande rw’iye, abari hafi aho bakavuga ko cyaturitse kigahita gisohora umwotsi mwinshi w’umukara ku buryo hari n’abaketse ko ari umutingito, nyuma ibiti byari hafi aho bigahita bigurumana.



















TANGA IGITEKEREZO