Ahmed Mansour karni, yahamijwe n’urukiko adahari ibyaha bine byo kwica, umunani byo kugerageza kwica, kwangiza umutungo, guhungabanya umutekano no gutera ubwoba abapolisi.
Uwo mwana w’umuhungu yasohotse ku rutonde rw’abantu 115 bose bakatiwe gufungwa burundu n’urukiko rwa gisikare ruri i Cairo, ku byaha bakoze ku itariki ya 3 Mutarama mu 2014, mu Ntara ya Fayoum.
Daily Mail dukesha iyi nkuru yavuze ko izina rya Ahmed ryagiye kuri urwo rutonde kubera kwibeshya ariko urukiko rukanga kwakira icyemezo cy’amavuko ye nk’uko byemezwa n’abunganizi be mu mategeko.
Umwe muri bo witwa Faisal al-Sayd, yavuze ko we ubwe yagejeje icyemezo cy’amavuko cya Ahmed ku rukiko ariko rwo ntirugishyikirize umucamanza.
Undi mwunganizi mu mategeko witwa Mohammed Abu Hurira yagaragaje ko muri urwo rubanza rwerekana ko mu Misiri nta butabera buhari. K



















TANGA IGITEKEREZO