00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Misiri: Mohammed Morsi yakatiwe gufungwa burundu azira ubutasi

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 16 June 2015 saa 01:46
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kamena 2015, Urukiko mu Misiri rwakatiye uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Mohammed Morsi igihano cyo gufungwa burundu azira ubutasi y’abandi.

Morsi yashinjwe kuba yari intasi y’umutwe ugendera ku matwara y’idini ya Islam, Hamas, ubarizwa muri Palestine, kuba yari intasi y’ingabo za Leban, yakoreraga kandi nk’intasi umutwe wa Hezbollah ndetse na Iran.

Urukiko ntiruratangaza niba ruzagumishaho igihano cy’urupfu yari yarakatiwe, we n’abandi barenga 100 ku cyaha cyo gutorokesha imfungwa muri gereza mu mwaka wa 2011.

Morsi yakuwe ku butegetsi ku ngufu muri Nyakanga 2013 nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yamaganaga ubutegetsi bwe, ubu akaba afunzwe aho arimo yuzuza igihano cy’imyaka 20 yakatiwe kubera gufunga burundu no gukorera iyicarubozo abigaragambyaga.

Umucamanza yavuze ko ishyaka rye ‘Muslim Brotherhood’ ryakoranaga n’umutwe wa Hamas ukinjira mu Misiri unyuze ku mipaka yo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu ugatera amagereza.

Morsi yahawe igihano cyo gufungwa burundu mu gihe abandi 16 bari mu ishyaka rye barimo Khairat al-Shater wari umuyobozi bakatiwe igihano cyo gufungwa burundu kubera gutanga inyandiko z’ibanga hanze y’igihugu hagati y’umwaka wa 2005 na 2013.

Mohammed Morsi yakatiwe gufungwa burundu azira kuba intasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages