Ibyo ibihano byahawe abari abarwanashyaka n’abayobozi mu mutwe wa Muslim Brotherhood wari ukuriwe na Mohamed Morsi.
Uhereye mu 2013, ubutabera bwa Misiri bumaze kuburanisha abarenga 700 nyuma y’imyivumbagatanyo yakurikiye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Mohamed Morsi.
Ibihano byahawe aba banyamisiri byamaganiwe kure na Amnesty International, yahise itangaza ko nta butabera burimo.
BBC ivuga ko abakatiwe bahuriraga ku byaha bitandukanye birimo ibyo kugumura abaturage no kwigomeka ku butegetsi. Bashinjwaga kandi gutegura ibitero ku bashinzwe umutekano.



















TANGA IGITEKEREZO