Si ubwa mbere Misiri izaba ifashije Afurika ngo iyivane ahakomeye, kuko no kugira ngo ibihugu byinshi bya Afurika bigere ku bwigenge hari icyo Misiri yabifashije.
Ni muri urwo rwego abanyamakuru n’abakora ibikorwa bifite aho bihuriye n’itangazamakuru bari mu Misiri ku wa gatatu tariki ya 18 basuye ahantu hatandukanye herekana ubwo bufasha Misiri iha ibindi bihugu bya Afurika.
Harimo Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ya Misiri, imwe mu zafashije Afurika kugera ku bwigenge kuko mu nyubako yayo habereye inama za bamwe mu bitwa ababyeyi ba Afurika kenshi, bashaka uburyo bakwigobotora igitugu cy’amahanga yabakoronije.
Ibi byasabaga aba bayobozi kujya mu Misiri kuganira kuri iki kibazo bakemera bagakora urugendo rurerure n’amaguru, urugero ni Milton Obote wa Uganda wajyaga mu Misiri n’amaguru hagati ya 1950 na 1960.
Mu bandi bazitabiriye harimo Jomo kenyata, Mwalimu Julius Nyerere, Mondrane, Tom Mboya, Oginga Odinga na Sam Nujoma.
Umuyobozi w’iyi komisiyo Mohammed Faek unayobora inama nkuru ya Afurika mu by’ubukungu “African Economic Council’’ yavuze ko iyi nzu yagize uruhare rungana na 98% mu guharanira ubwigenge bwa Afurika.
Uretse kurwanira ubwigenge kandi, Faek yongeyeho ko Misiri izakomeza gufasha Afurika kwivana mu bibazo nk’iby’iterabwoba biyugarije ariko ko n’uyu mugabana udakwiye gutegereza ko hari abandi baza kuwifasha kubisohokamo atari wo ubwawo nk’uko warwanyije ubukoloni.
Aba banyamakuru kandi basuye Ishuri rikuru rya polisi “Police Academy”. Ishuri rinini cyane ryigishirizwamo abanyeshuri baturutse hirya no hino ku Isi bashaka kongera ubumenyi mu kazi kabo ko gucunga umutekano.
Gen. Amr Al Assar uyobora iri shuri yabwiye abanyamakuru ko rifasha abapolisi n’abandi bakora ibikorwa by’umutekano muri Afurika rikabongerera ubumenyi muri byinshi kuko iyo igihugu cya Afurika kibuze umutekano na Afurika yose ishobora kuwubura.
Abanyarwanda 194 bamaze kuryigiramo amasomo 124 kuva ryashingwa mu gihe muri rusange abaturuka mu bihugu bya Afurika bamaze kuhigira ari 5944.



















TANGA IGITEKEREZO