Lilian Deuce Kamazima uherutse guhabwa ikamba rya Miss Tanzania 2014 , asimbuye Sitti Abbas Mtemvu waryiyambuye kubera induru yavugirijwe ashinjwa kubeshya imyaka, ari mu bibazo by’urudaca kubera Abanyatanzaniya bamwe bamushinga kuba Umunyarwanda.
Mu kiganiro Lilian Deuce Kamazima yagiranye n’ikinyamakuru Amani asobanura iby’iki kibazo, yashimangiye ko ari Umunyatanzaniya wuzuye ndetse ukomoka ku babyeyi babiri b’Abanyatanzaniya bityo akaba atumva uburyo hari abamwambura ubwenegihugu bwe bakamugira umunyamahanga.
Lilian Kamazima avuga ko akomoka muri Tanzania ahitwa Bukoba mu Ntara ya Kagera.
Ati “Abantu bareke amagambo, njye ndi Umunyatanzaniya kandi n’ababyeyi banjye bose ni Abanyatanzaniya. N’ibyangombwa byanjye bigaragaza ko ndi Umunyatanzaniya, sinzi impamvu rero bavuga ko ndi Umunyarwanda”
Nyampinga wa Tanzania 2014 akeka ko abamwita Umunyarwanda baba bahera ku izina rye ‘Kamazima’ bakaba bari kuryibeshyaho bakeka ko ari iry’Abanyarwanda nyamara ngo muri Tanzania hari benshi bitwa gutya kandi badahindurwa abanyamahanga.
Ati “Cyangwa izina ’Kamazima’ ni ryo rituma bavuga ko ntavuka muri Bukoba. Iri zina turarifite iwacu, dufite ba Kamazima benshi sinzi impamvu rero njyewe bangira umunyamahanga. Ariko ukuri kuzamenyekana”
Uyu mukobwa yatanze urugero rw’umwe mu bayobozi witwa Anatoly Kamazima wayoboye ikigo gishinzwe kurwanya ruswa muri Tanzania mu mwaka wa 2006. Kuba uyu yitwa Umunyatanzaniya ngo byagakwiye kwereka abavuga ko Miss Tanzania watowe ari Umunyarwanda ko bibeshya cyane.
Hashim Lundenga, Umuyobozi mukuru wa Lino Agency International yateguye amatora ya Miss Tanzania 2014, na we yamaganiye kure abavuga ko Nyampinga mushya ari Umunyarwanda. Yavuze ko abantu bo mu bihugu bitandukanye bashobora guhuza amazina kuko ari ibintu bisanzwe.
Mu byatumye Sitti Abbas Mtemvu yamburwa ikamba harimo kuba yabeshye imyaka ye aho yari yatangaje ko afite 18 y’amavuko nyuma yo kwambikwa ikamba biza kumenyekana ko afite 26 kandi bitari byemewe ko umukobwa urengeje 25 yiyamamaza.


















TANGA IGITEKEREZO