Ibi Katumbi yabitangaje kuri uyu wa 6 Mutarama 2015 ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru. Ati“Umwaka wa 2016 uzaba umwaka wo guhererekanya ubutegetsi ku nshuro ya mbere mu mateka ya Congo.”
Yakomeje avuga ko icyo gikorwa kizaba ari amateka ndetse bizaba nyuma y’uko yiyunze n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi gusa akavuga ko icy’ingenzi ari ugutegura amatora nkuko Radio Okapi ibitangaza.
Ati “Tuzagira amatora ya Perezida ndetse n’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu mwaka wa 2016. Itegeko Nshinga ntiryahindutse. Abaturage, abacuruzi, abanyeshuri bose bazi ko mu 2016 ari umwaka w’amatora."



















TANGA IGITEKEREZO