Herve Ladsous Ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Loni, yatangaje ko kuri uyu wa kane tariki 7 Gicurasi, ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro muri RDC (MONUSCO) zigiye kugaba ibitero kuri FDLR zidafatanyije n’iz’icyo gihugu FARDC.
Press Tv yatangaje ko yatangaje ko Ladsous yabitangaje nyuma y’inama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, yabereye i New York ku cyicaro gikuru cya Loni.
Herve Ladsous yagize ati “Akanama k’Umutekano kadusabye ko tugaba ibitero kuri FDLR twenyine. Tugeze kure twitegura.”
Abarwanyi ba FDLR bari barahawe itariki ntarengwa yo ku ya 2 Mutarama ngo babe bashyize intwaro hasi cyangwa bahashywe.Nyuma y’aho, MONUSCO na FARDC byaje kutumvikana ku basirikare babiri bari kuyobora ibitero bashinjwaga ibyaha by’intambara.Ibyo byatumye FARDC itangaza ko izagaba ibitero yonyine kandi ko nta bufasha bwa MONUSCO ikeneye.
Igisirikare cya Congo kivuga ko cyafashe abarwanyi babarirwa muri 600 mbere y’ibitero na nyuma yabyo, ariko abaturage bo mu duce FDLR ifitemo ibirindiro bavuga ko iyo ingabo za FARDC ziteye abarwanyi b’uwo mutwe bahungira mu mashyamba bakagaruka zagiye.
@samkwizera



















TANGA IGITEKEREZO