00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Monusco irategura ibitero ku barwanyi ba FDLR idafatanyije n’ingabo za Leta ya Congo

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 8 May 2015 saa 10:01
Yasuwe :

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko witegura kugaba ibitero bikomeye ku mutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Herve Ladsous Ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Loni, yatangaje ko kuri uyu wa kane tariki 7 Gicurasi, ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro muri RDC (MONUSCO) zigiye kugaba ibitero kuri FDLR zidafatanyije n’iz’icyo gihugu FARDC.

Press Tv yatangaje ko yatangaje ko Ladsous yabitangaje nyuma y’inama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, yabereye i New York ku cyicaro gikuru cya Loni.

Indege zashegeshe M23 na zo zakwifashishwa mu gihe FDLR yaba igikanyakanya

Herve Ladsous yagize ati “Akanama k’Umutekano kadusabye ko tugaba ibitero kuri FDLR twenyine. Tugeze kure twitegura.”

Abarwanyi ba FDLR bari barahawe itariki ntarengwa yo ku ya 2 Mutarama ngo babe bashyize intwaro hasi cyangwa bahashywe.Nyuma y’aho, MONUSCO na FARDC byaje kutumvikana ku basirikare babiri bari kuyobora ibitero bashinjwaga ibyaha by’intambara.Ibyo byatumye FARDC itangaza ko izagaba ibitero yonyine kandi ko nta bufasha bwa MONUSCO ikeneye.

Igisirikare cya Congo kivuga ko cyafashe abarwanyi babarirwa muri 600 mbere y’ibitero na nyuma yabyo, ariko abaturage bo mu duce FDLR ifitemo ibirindiro bavuga ko iyo ingabo za FARDC ziteye abarwanyi b’uwo mutwe bahungira mu mashyamba bakagaruka zagiye.

FDLR ariko ntigaragaza imbaraga zakwifashishwa indege mu kuyihashya

@samkwizera


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages