00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MONUSCO isanga gushyira intwaro hasi kwa FDLR bizagenwa n’ubushobozi bwa FARDC

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 25 April 2015 saa 11:34
Yasuwe :

Taz Greyling, Umuyobozi wa DDRRR, ishami rya MONUSCO rishinzwe gufasha imitwe yitwaza intwaro kuzishyira hasi, asanga gushyira intwaro hasi kwa FDLR, ADF-NALU n’indi mitwe y’inyeshyamba, bizagenwa n’ubushobozi bw’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) ndetse n’iterambere ry’igihugu.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru itangaza ko Taz Greyling yavuze ibi mu mu rugendo rw’iminsi ibiri yagiriraga mu duce twa Beni na Lubero, agamije gutegura uburyo bwose bushoboka bwo gushishikariza abarwanyi mu mitwe ya ADF na FDLR gushyira intwaro hasi ku bushake kimwe n’indi mitwe yose ibarizwa muri utwo duce.

Mu kugaragaza ubushake bwo gushyiraho uburyo bw’ubukangurambaga mu baturage no mu bagize imitwe yitwaza intwaro ngo bagire uruhare mu ihagarikwa ry’ihungabana ry’umutekano, Taz Greyling yagize ati “Mu duce twa Beni, Butembo na Lubero habarizwa ibikorwa byinshi by’imitwe yitwaza intwaro.”

Taz Greyling yakomeje agaragaza ko kugera ku ntego yo gushyira intwaro hasi kw’imitwe izitwaza ikorera ku butaka bwa Congo Kinshasa bizaterwa n’ubushobozi bw’ingabo z’icyo gihugu ndetse n’Iterambere ryacyo.

Uyu muyobozi muri MONUSCO atangaje ibi nyuma y’igihe havugwa byinshi ku kwambura intwaro FDLR, kwarimo n’ibyo bamwe bafashe nko kujijisha cyangwa kuyobya uburari, aho Leta ya Congo yavugaga ko itangije urugamba rwo kwambura intwaro ku gahato uwo mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Gusa bamwe basanga ibyavuzwe na Taz Greyling byaba ukuri kuzuye aramutse yongeyeho n’ubushake kuri Leta ya Congo Kinshasa, ibi bigasobanurwa n’uko ubushobozi bw’ingabo z’icyo gihugu n’ubushake bwacyo byaratumye giterwa ingabo mu bitugu kigahita gitsinsura umutwe wa M23.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages