00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MONUSCO yatangiye ibiganiro na RDC ngo yongere kuyifasha kurwanya FDLR

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 26 February 2015 saa 08:44
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ingabo za Loni ziri muri Congo, MONUSCO , bwatangaje ko buri kuvugana n’abayobozi ba Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, busaba Perezida Joseph Kabila kwisubira ku cyemezo yafashe cyo kwanga ubufasha bwa MONUSCO mu kurwanya umutwe wa FDLR.

Uwungirije Uhagarariye Umunyamabanga wa Loni ushinzwe ibikorwa mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, Gen Abdallah Wafy, yemeje ko MONUSCO iri kwegera abayobozi ba Congo ku wa Gatatu, tariki ya 25 Gashyantare 2015 mu nama ya buri cyumweru ya Loni.

Yagize ati « Turi kuvugana n’abayobozi ba Congo ku dusaba ko habaho o ibiganiro bya Politiki, tukanasaba Perezida Kabila kuba yakwisubiraho ku mwanzuro yari yafashe ko adakeneye ubufasha bwacu.”

Uwungirije Uhagarariye Umunyamabanga wa Loni ushinzwe ibikorwa mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, Gen Abdallah Wafy

Radiyo Okapi ivuga ko MONUSCO yicuza kuba nta ruhare iri kugira mu kurwanya FDLR nyamara biri muri manda yayo.

MONUSCO yagaragaje ko izishimira ko Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zahashya FDLR ibigizemo uruhare.

Mu minsi ishize Leta ya Congo yateye utwatsi inkunga ya MONUSCO.
Mbere y’aho, MONUSCO nayo yari yatangaje ko itazaha ubufasha FARDC mu gihe randura FDLR biyobowe n’Abajenerali ba Congo bashinjwa ibyaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages