Uwungirije Uhagarariye Umunyamabanga wa Loni ushinzwe ibikorwa mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, Gen Abdallah Wafy, yemeje ko MONUSCO iri kwegera abayobozi ba Congo ku wa Gatatu, tariki ya 25 Gashyantare 2015 mu nama ya buri cyumweru ya Loni.
Yagize ati « Turi kuvugana n’abayobozi ba Congo ku dusaba ko habaho o ibiganiro bya Politiki, tukanasaba Perezida Kabila kuba yakwisubiraho ku mwanzuro yari yafashe ko adakeneye ubufasha bwacu.”
Radiyo Okapi ivuga ko MONUSCO yicuza kuba nta ruhare iri kugira mu kurwanya FDLR nyamara biri muri manda yayo.
MONUSCO yagaragaje ko izishimira ko Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zahashya FDLR ibigizemo uruhare.
Mu minsi ishize Leta ya Congo yateye utwatsi inkunga ya MONUSCO.
Mbere y’aho, MONUSCO nayo yari yatangaje ko itazaha ubufasha FARDC mu gihe randura FDLR biyobowe n’Abajenerali ba Congo bashinjwa ibyaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.



















TANGA IGITEKEREZO