00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MONUSCO yifuza kugarurira icyizere RDC mu guhashya FDLR

Yanditswe na

Mukaneza M. Ange

Kuya 13 March 2015 saa 02:12
Yasuwe :

Ingabo ziri mu butumwa bw’Amaboro bwa Loni mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) MONUSCO, zirifuza kugarura icyizere hagati yazo na Leta, mu rwego rwo kurwanya FDLR.

Martin Kobler, Umuyobozi wa MONUSCO yagize ati “Ni ngombwa ko tugarura icyizere hagati yacu. Tugomba kugirana amasezerano na leta yo kwizerana.”

Kobler yakomeje avuga ko bashaka gufatanya n’igisikari cya Congo (FARDC), kubera ko bafite byinshi bakora bagashyigikira ibikorwa bya FARDC mu rugamba rwo guhashya FDLR.

Nk’uko tubikesha Rwanda News Agency, Kobler avuga ko yasabye ko habaho ibaganiro na leta ku ngingo y’ibyo batumvikanaho. Yavuze ko ibyo biganiro bizaba ari ingenzi.

Kobler ati “Ibiganiro bihoraho ku byo tutumvikanaho nongeye na none kubisaba ejo hashize, mu nama na Minisitiri w’Abubanyi n’Amahanga, Tshibanda. Ni ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu, ni ibyegeranyo bikorwa n’ibiro by’abashinzwe uburenganzira bwa muntu, ariko ni na politiki y’uburenganzira bwa muntu ku bijyanye n’ubufatanye na FARDC.”

Leta ya Congo yatangaje ku ya 15 Gashyantare ko itazongera kwemera ubufasha bwa Monusco mu bijyanye no guhashya FDLR.

Iki cyemezo yagifashe nyuma yuko MONUSCO ihagaritse inkunga yatangaga mu bikorwa byo kurwanya FDLR kubera abasirikari bakuru babiri ba FARDC bakekwagaho kwangiza uburenganzira bwa muntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages