Morsi yahamijwe icyaha cy’ ubwicanyi bwakorewe abigaragambyaga hafi y’ingoro y’umukuru w’igihugu muri 2012, byaviriyemo abantu 10 gupfa.
Iyo myigaragambyo yari ikomeye, bivugwa ko nibura abantu 817 aribo bayiciwemo ubwo abashinzwe umutekano babarasiraga imbere y’inyubako ya Rabaa al-Adawiya.
Umuryango urengera Uburenganzira ikiremwamuntu (Human Rights Watch) wari watangaje ko ubwo bwicanyi bugize ibyaha byibasiye inyokomuntu, bikavugwa ko Morsi yashoboraga gukatirwa igihano cy’urupfu.
Kuva mu ntangiro za 2014, nibura abantu 1,212 bamaze gukatirwa igihano cy’urupfu barimo n’uwari umukuru w’umutwe w’abavandimwe b’Abayisilamu (Muslim Brotherhood), Mohamed Badie.
Ishyaka rya Muslim Brotherhood ryari rishyigikiye Morsi ryahagaritswe mu gihugu ndetse benshi mu bayoboke baryo batabwa muri yombi nyuma yaho aviriye ku butegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO