Uyu munyamategeko wunganiraga umunyapolitiki Venâncio Mondlane, yishwe mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu, araswa n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana.
Venâncio Mondlane ni umwe mu biyamamaje mu matora ya Perezida yabaye mu byumweru bibiri bishize. Yishwe ari kumwe na Paulo Guambe wari umuvugizi w’ishyaka.
Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu, Centre for Democracy and Human Rights (CDD) ryatangaje ko barashwe amasasu ari hagati 10 kugeza kuri 15.
Polisi ya Mozambique ishinjwa uburangare muri ubu bugizi bwa nabi, kuko nka Guambe yapfuye hashize akanya arashwe nyamara Polisi ikaba ishinjwa kuba yanze kumugeza kwa muganga mu maguru mashya.
Mu gihe ibyavuye mu matora bitaratangazwa muri Mozambique, Mondlane n’ishyaka rye batangaje ko aribo batsinze mu gihe ishyaka Frelimo riri ku butegetsi naryo ryemeza ko ariryo ryatsinze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!