Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’aho Perezida w’iki gihugu, Filipe Nyusi, akoze amavugurura mu nzego z’umutekano aho aherutse gushyiraho Minisitiri w’Ingabo mushya, Cristovao Chume, akaba ari umwe mu basirikare bakuru muri iki gihugu wanagize uruhare mu kurwanya inyeshyamba muri Cabo Delgado.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Bernardino Rafael, yavuze ko uyu mutwe w’ingabo zidasanzwe n’abapolisi zizahabwa imyitozo n’Ingabo z’u Rwanda kuko zerekanye itandukaniro mu kurwanya inyeshyamba, ndetse zigatanga umusanzu ugaragara mu kubohoza ibice byinshi by’iyi ntara.
Ati “Iterabwoba rituma abanya-Mozambique bahangayika, bigatuma bimwe mu bikorwa by’iterambere n’ishoramari bigenda. Ni yo mpamvu kurwanya iterabwoba no gushimuta bigomba gukorwa kimwe.”
“Izi ngabo nshya zije kugira ngo zizasimbure ingabo z’amahanga igihe zizaba zasubiye mu bihugu byazo. U Rwanda ruzaziha imyitozo.”
Muri Mozambique ubu habarizwa ingabo 3.100 zaturutse hirya no hino muri Afurika cyane mu Rwanda no mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Amajyepfo, SADC.
Agace ka Cabo Delgado katangiye kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba kuva mu 2017, bihitana abagera ku 3.340 abandi 800.000 bava mu byabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!