00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu 2036 nzaba nkiriho - Perezida Museveni

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 August 2026 saa 01:32
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko afite icyizere ko mu 2036 azaba akiriho.

Museveni yabivuze ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026, ubwo yari mu muhango wo gusoza ibirori byo kwizihiza imyaka 90 ishize ibikorwa by’Itorero ry’Abangilikani bitangijwe muri Ankole.

Ni ibirori byabereye kuri Katederali ya St James mu Mujyi wa Mbarara.

Mu ijambo rye, Perezida Museveni yavuze ko yizeye kuzaba akiriho mu 2036, ubwo iri torero rizaba ryizihiza imyaka 100 rishinzwe.

Ati “Ntekereza ko nzaba nkiriho mu 2036, kandi nzaba ndi kumwe namwe.”

Museveni uzuzuza imyaka 82 muri Nzeri 2026, yavuze ko kuba akiri muzima abikesha umugisha w’Imana.

Perezida Museveni yavuze ko mu myaka 77 ishize yigeze kugera ku kibanza cyubatsemo katederali ubwo hizihizwaga imyaka 50 ishize Itorero ry’Abangilikani rigeze muri Ankole.

Ati “Naje bwa mbere muri iki kibanza cya katederali hashize imyaka 77. Mwibaze, nari hano hashize imyaka 77 kandi ndacyahari. Imana ishimwe.”

Aya magambo ya Museveni yongeye kugaruka ku byo yari yaravuze mbere ko ashobora kuzabaho kugeza ku myaka 100. Mu 2025, ubwo yasuraga ibikorwa bya gahunda y’iterambere ry’uturere muri Mubende, yavuze ko abakobwa be bamubwiye ko ashobora kugera kuri iyo myaka.

Icyo gihe yagize ati “Mfite imyaka 80, abakobwa banjye baherutse kumbwira ko nshobora kugera ku myaka 100. Ibyo bivuze ko nkifite imyaka nka 20 ku isi, hanyuma nkagenda nkajya mu ijuru.”

Museveni akunze kuvuga ko ubuzima bwe bwiza abukesha kwirinda inzoga n’itabi, kurya indyo gakondo ndetse no gukomeza gukora imyitozo ngororamubiri.

Perezida Museveni yavuze ko afite icyizere ko mu 2036 azaba akiriho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages