00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu gushakira amahoro Sudani, Kiir yiyambaje amasengesho

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 2 March 2017 saa 09:11
Yasuwe :

Mu rwego rwo gushyira iherezo ku mvururu ziri muri Sudani y’Epfo kuva mu myaka ine ishize, Perezida Salva Kiir yashyizeho umunsi w’amasengesho yo gusabira igihugu ndetse asaba abaturage kuyitabira ari benshi.

Mu itangazo ryanyuze kuri Televiziyo ya SSBC ku wa Gatatu, Kiir yavuze ko nk’Umukuru w’Igihugu, akaba n’umuyobozi wa gahunda zitegura Inama y’Umushyikirano, afite inshingano yo kumenyesha abaturage ko hari isengesho riteganyijwe ku itariki ya 10 Werurwe 2017.

Yakomeje avuga ko aya masengesho azabera mu gihugu hose, nk’uburyo bwo gutegura inama y’umushyikirano yatangajwe na perezida mu Ukuboza 2016.

Ati “Igihe cyacu kirageze ngo tugandukira Imana, tuyisabe imbabazi n’imigisha. Ntabwo twigeze tuba intungane, dukeneye kwishyira mu mana binyuze mu isengesho.”

Yakomeje asaba abaturage kwitabira iri sengesho ari benshi, bakicuza ndetse bagahana imbabazi ku byaha buri umwe yakoreye mugenzi we mu myaka ine ishize.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko Kiir atangaje iby’uyu munsi w’amasengesho yo gusabira igihugu, mu gihe Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yari aherutse gutangaza ko ateganya gusura iki gihugu cyazahajwe n’intambara.

Ni nyuma yo kohererezwa ubutumire n’Itorero ry’Abangilikani, Abagatolika n’Aba- Presbyterian muri Sudani y’Epfo. Ubu butumire kandi bwanahawe Umushumba w’Abangilikani ku isi, Justin Welby uherutse no kuza mu Rwanda.

Intambara muri Sudani y’Epfo yatangiye mu 2013, nyuma y’imyaka ibiri gusa ibonye ubwigenge, itewe nuko Kiir yashinjaga Riek Machar wari Visi Perezida gushaka kumuhirika ku butegetsi.

Machar waje guhunga igihugu, yatahutse muri Mata 2016, binyuze mu masezerano yo guhagarika intambara, bagasaranganya ubutegetsi yari yashyizweho umukono n’impande zombi mu 2015.

Muri Nyakanga 2016, ibintu byongeye kudogera ubwo ingabo zishyigikiye Machar zavugaga ko zagabweho igitero n’ingabo za leta.

Kugeza ubu ibihumbi by’abantu bamaze kugwa muri izi mvururu, mu gihe abandi basaga miliyoni ebyiri bavuye mu byabo. Intara ebyiri zituwe n’abarenga ibihumbi 100 nazo zugarijwe n’inzara.

Perezida Salva Kiir yashyizeho umunsi w’amasengesho yo gusabira igihugu ndetse asaba abaturage kuyitabira ari benshi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages