Abantu bakunze kwibaza byinshi ku buzima Perezida w’igihugu abamo burimo imodoka agendamo, umushahara ahembwa ndetse bikarenga aho bakanibaza no ku miterere y’inzu atuyemo cyangwa akoreramo.
Kubera abashyitsi b’icyubahiro umukuru w’igihugu yakira n’umubare munini w’abakozi bakora mu biro bye, bituma aho akorera hagira umwihariko ugereranyije n’izindi nzu zikoreramo abayobozi bakuru haba mu bunini, umutekano ndetse n’ubwiza bwaho.
Izi nzu abakuru b’ibihugu bakoreramo rimwe na rimwe usanga ari nazo batuyemo ibintu bituma zirushaho kuba nini.
IGIHE yifashishije imbuga za internet zitandukanye yakusanyije amafoto agaragaza inzu bamwe mu baperezida batandukanye bo muri Afurika bakoreramo.
- Inzu ikoreramo Perezida wa Ghana (The Flagstaff House)
Iyi nzu ikoreramo Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo, ni n’urugo rwe ruherereye mu Murwa Mukuru Accra. Yasanwe ndetse itahwa ku butegetsi bwa John Agyekum Kufuor [wayoboye iki gihugu kuva ku wa 7 Mutarama 2001 kugeza ku wa 7 Mutarama 2009]. Imirimo yose yo kuyubaka hamwe yatwaye hagati ya miliyoni $45 na $50.
- Inzu ikoreramo Perezida wa Uganda
Iyi nzu ikoreramo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, iherereye Entebbe, umujyi uri mu bilometero 40 mu majyepfo y’Umurwa Mukuru Kampala.
Iyi nyubako yakiriye abanyacyubahiro batandukanye barimo n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis.
- Inzu ikoreramo Perezida wa Sénégal
Ni inzu igaragara mu ibara ry’umweru rijya kumera nk’irisize ku nzu ikoreramo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ‘White house’. Ifite n’ubusitani bubereye ijisho.
Ingoro y’Umukuru w’Igihugu cya Sénégal Macky Sall iherereye mu Murwa Mukuru wa Dakar.
- Inzu ikoreramo Perezida wa Madagascar (Lavoloha Palace)
Lavaloha Palace ni inzu ikoreramo Perezida w’Ikirwa cya Madagascar, Andry Nirina Rajoelina. Iherereye mu bilometero 15 mu Majyepfo y’Umurwa Mukuru Antananarivo. Ikiyigira nziza kurusha izindi ni uburyo ihagaze ahantu uba witegeye imisozi iyikikije.
- Inzu ikoreramo Perezida wa Namibia
Hage Gottfried Geingob akorera mu nzu iherereye mu Murwa Mukuru Windhoek mu gace ka Auasblick.
Ni inyubako yashyizwe ku buso bwa hegitari 25, uretse kuba irimo ibiro bya Perezida wa Namibia ninaho atuye.
Imbata y’iyi nzu yakozwe na kompanyi yo muri Koreya ya Ruguru, yubakwa mu mezi 66.
- Inzu ikoreramo Perezida wa Cameroun (The Unity Palace)
Iyi nzu ikoreramo Perezida wa Cameroun, Paul Biya, yubakanywe ubuhanga butangaje. Ni inyubako iherereye mu Murwa Mukuru wa Yaoundé, yitwa Le palais de l’Unité (ou palais d’Etoudi).
Kuva perezida Paul Biya yafata ubutegetsi ku wa 6 Ugushyingo 1982 niyo akoreramo kugeza n’uyu munsi.
- Inzu ikoreramo Perezida wa Misiri (Abdeen Palace)
Iyi nzu ifatwa nk’imwe mu z’igiciro gikomeye ku Isi biteye n’uburyo yubatse, amarangi ayisize n’amasaha menshi ayiriho akoze muri zahabu y’umwimerere.
Abdeen Palace iherereye ku muhanda wa Qasr el-Nil mu Burasirazuba bw’Umurwa Mukuru Cairo, uretse kuba Ibiro bya Perezida, Abdel Fattah el-Sisi ni nayo atuyemo.
- Inzu ikoreramo Perezida wa Afurika y’Epfo (The Union Buildings)
The Union Buildings ni inzu yakoreyemo abaperezida bayoboye Afurika y’Epfo mu bihe bitandukanye barimo Nelson Mandela, Jacob Zuma no kugeza kuri Cyril Ramaphosa.
Imbata y’iyi nzu iherereye mu Murwa Mukuru Pretoria yakozwe na Sir Herbert Baker, abayizi bakaba bayikundira ubusitani bwayo bugari.
- Inzu ikoreramo Perezida w’u Burundi (Ntare Rushatsi)
Ntare Rushatsi ni ibiro bishya bya Perezida w’u Burundi byatashywe ku mugaragararo ku wa 27 Nzeri 2019.
Iyi nzu yubatse muri Gasenyi, Komini Mutimbuzi muri Bujumbura ikaba yarubatswe ku nkunga y’u Bushinwa.
Igice cya kabiri cy’amafoto yerekana ubwiza bw’Ingoro z’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika muzakigezwaho vuba...



















TANGA IGITEKEREZO