Kuwa Gatatu w’icyumweru gishize nibwo Zuma yakuyeho uwari Minisitiri w’imari Nhlanhla Nene amusimbuza David Van Rooyen wahise arahira ku itariki 10 Ukuboza 2015.
Van Rooyen ariko nawe ntiyarambye kuri uyu mwanya kuko kuri iki cyumweru yasimbujwe Pravin Gordhan wigeze kuyobora iyi minisiteri kuva mu 2009 kugeza 2014.
Zuma yavuze ko icyatumye akuraho Van Rooyen wari umaze iminsi itatu gusa kuri uyu mwanya ari uko abantu benshi bakomeje kubimusaba kandi nk’igihugu kigendera kuri demokarasi yagombaga kumva ibitekerezo by’abaturage no gusubiza ibyifuzo byabo.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko isimburwa rya Nene ryatumye ubukungu bw’igihugu busubira inyuma kuko i rand (ifaranga rikoreshwa muri Afurika y’Epfo) ryataye agaciro kugeza kuri 28% ugereranyije n’idorali ndetse na 24.5% ugereranyije n’ama euro.
N’ubwo Zuma yavuze ko uyu Nene yakuwe kuri uriya mwanya kubera indi mirimo yari agiye gukora, abatavuga rumwe na Leta bo bavuga ko bishobora kuba byaratewe n’uko yanze ko hongera kuba ibiganiro ku masezerano hagati y’ikigo gishinzwe ingendo zo mu ndege muri Afurika y’Epfo (SAA) n’ikompanyi ya Airbus.
Barbara Hogan wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima yabaye uwa mbere mubo mu ishyaka rya ANC ugaragaje ko adashyigikiye ibyo gukura Nene ku mwanya wa Minisitiri w’imari, avuga ko Zuma yarengereye kandi agomba kubihanirwa.
Biteganyijwe ko Minisitiri mushya w’imari arahizwa kuri uyu wa 14 Ukuboza 2015.



















TANGA IGITEKEREZO