00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu rugendo azagirira muri Centrafrique Papa azinjira mu musigiti

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 20 October 2015 saa 08:15
Yasuwe :

Mu rugendo Papa Francis azagirira muri Centrafrique mu mpera z’ukwezi gutaha biteganyijwe ko azasura umusigiti mukuru uherereye mu murwa mukuru Bangui.

Biteganyijwe ko Papa Francis azasura Centrafrique ku itariki 29-30 Ugushyingo 2015, akazagera muri iki gihugu nyuma yo gusura Kenya na Uganda hagati ya 25-29 Ugushyingo.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga ko Papa azasura inkambi y’impunzi nyuma yaho akageza ijambo ku mbaga y’abayisilamu bazaba bateraniye mu musigiti uherereye I Bangui.

Uretse muri Centrifrique, biteganyijwe ko no muri Kenya azaganira n’abayobozi b’idini gatolika ndetse asure n’ ikicaro cy’Umuryango w’abibumbye kiri I Nairobi, azasura kandi agace gakennye kitwa kangemi anaganire n’urubyiruko muri Sitade ya Kasarani.

Muri Uganda Papa Francis zasura imva ziherereye I Namugongo zishyinguwemo abantu 22 bahowe Imana hagati 1885-1886 bakaza kugirwa abatagatifu na Paul VI mu 1964ari nabo babaye abatagatifu ba mbere muri Afurika.

Papa francis azahura anaganire n’abakuru b’ibi bihugu ari bo Uhuru Kenyatta, Yoweri Museveni na Catherine Samba-Panza kandi muri buri gihugu azajya ahasomera misa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages