Inkuru ishyushye ku isi yose ubu ni iy’uko Mugabe yahiritswe ku butegetsi ndetse urubuga rushakirwaho amakuru rwa ‘Wikipedia’ ubu ruragaragaza ko yabaye Perezida wa Zimbabwe kuva ku wa 22 Ukwakira 1987 kugeza ku wa 15 Ugushyingo 2017.
Mu gicuku cyo ku wa Kabiri ni bwo igisirikare cya Zimbabwe cyatangaje ko cyafashe ubutegetsi, kivuga ko kiza kubusubiza kimaze gufata abanyamakosa ba hafi ya Perezida Mugabe.
Kugeza ubu Perezida Mugabe ni umugore we Grace Mugabe bafungiwe mu rugo rwabo mu gihe igisirikare gikomeje kugenzura umurwa mukuru Harare ari na ko gita muri yombi bamwe mu bakomeye mu ishyaka riri ku butegetsi Zanu-PF harimo Minisitiri w’Imari, Ignatius Chombo, umwe mu bakuriye agatsiko kiyita G40 kayobowe na Grace Mugabe.
Uburakari mu gisirikari bwakongejwe n’uko mu cyumweru gishize Mugabe yirukanye Visi-Perezida, Emmerson Mnangagwa wahise ahungira muri Afurika y’Epfo kuri ubu bikaba bivugwa ko yaba yagaruwe muri Zimbabwe n’igisikare ngo ayobore inzibacyuho.
Mnangagwa yari inkoramutima ya Mugabe kuva bafatanya kuyobora igisirikare cyagejeje Zimbabwe ku bwigenge mu 1980 nyuma y’imirwano yabahanganishije n’abakoloni b’Abongereza.
Mugabe yahise aba Minisitiri w’Intebe kugeza mu 1987 ubwo yabaga Perezida wa Repubulika naho umwanya wa Minisitiri w’Intebe ukurwaho muri Zimbabwe.
Kurwanira ubutegetsi hagati ya Mnangagwa na Grace Mugabe hibazwa uzasimbura Robert Mugabe ugeze mu zabukuru byatumye ishyaka rya Zanu-PF ricikamo ibice mu mezi ashize, bikavugwa ko Perezida yirukanye Mnangagwa mu rwego rwo gucira inzira umugore we. Uku kwirukanwa kwarakaje igisirikare ndetse umugaba w’ingabo, Constantino Chiwenga yari yatangaje kuri uyu wa Mbere ko igisirikare kizinjira muri iki kibazo niba nta gikozwe vuba.
Ibyaranze ubuzima bwa Mugabe
Robert Gabriel Mugabe yavutse ku wa 21 Gashyantare 1924, avukira mu muryango ukennye w’aba ‘shona’ mu gace ka Kutama ko muri Harare umurwa mukuru wa Zimbabwe, icyo gihe ikaba yaritwaga Rhodesia y’Epfo.
Mugabe yabaye umwalimu kuva mu 1945 kugeza mu 1960 yigisha muri Zimbabwe, Zambia na Ghana aho yanakuye umugore we wa mbere Sally Hayfron waje gupfa mu 1992 maze mu 1996 Mugabe yishumbusha Grace Marufu Mugabe wavukiye muri Afurika y’Epfo. Grace yari umunyamabanga wa Mugabe, batangira kugirana umubano wihariye mu 1987 ndetse babyarana abana babiri umugore wa Mugabe Sally akiriho, aho amariye gupfa azize uburwayi bw’impyiko, Mugabe arongora Grace arusha imyaka 41.
Mugabe afite impamyabumenyi za kaminuza zirindwi yakuye muri Afurika y’Epfo, mu Bwongereza no mu bindi bihugu harimo izo yize ari muri gereza akagira n’impamyabumenyi z’ikirenga nyinshi yize muri gahunda y’iya kure (Distance Learning) zimushyira ku mwanya wa mbere w’umukuru w’igihugu wize cyane kurusha abandi bose ku isi.
Yaranzwe no kutajya muri politiki mu myaka ye ya mbere ariko aza kumenyana n’abarwaniraga impinduramatwara bo mu ishyaka African National Congress ryo muri Afurika y’Epfo ubwo yigagayo muri University of Fort Hare aho yavuye mu 1952.

Mugabe yatangiye kwibasira Abongereza bategekaga Zimbabwe mu 1961 maze atabwa muri yombi mu Ukwakira 1963 afungwa kugeza mu 1974 azira imbwirwaruhame yavuze yangishaga abaturage ubutegetsi bw’Abazungu ba nyamuke. Mu 1975 yahungiye muri Mozambique akomeza gufatanya n’abarwanyi ba Zanu-PF yaje no kuyobora abageza ku butegetsi nyuma y’amatora yabaye mu 1980.
Mugabe yaranzwe n’ubukaka bugamburuza abarwanyije ubutegetsi bwe ariko mu myaka mike ishize yaranzwe n’intege nke z’umubiri ku buryo hari aho akunze gufotorwa yasinziriye mu nama n’aho yitura hasi ndetse akaba yarigeze gusubiramo imbwirwaruhame yari yaravuze ikindi gihe. Yavuzweho byinshi birimo ko afite uturemangingo tw’umuntu utajya upfa ndetse na we akihamiriza ko azategeka kugeza afite imyaka 100.

Zimwe mu mvugo zakoreshejwe na Robert Mugabo
Ni umugabo ukunze kuvuga amagambo akomeye, arimo n’asekeje cyane cyane yibasira abazungu. Twifashishije imbuga nka Azquotes.com, na Brainquote.com, twegeranyije amagambo akomeye amwe anasekeje Mugabe yagiye avuga.
-Nta muzungu n’umwe ukwiye kwizera keretse uwapfuye.
-Ishyaka ryacu rigomba guhora rirwanira gutera ubwoba umuzungu kuko niwe mwanzi wacu wa mbere.
-Njye napfuye inshuro nyinshi, kuri ubu nanarushije Yezu Kirisitu kuko we yapfuye inshuro imwe gusa.
-Ubwo Obama yavugiraga abatinganyi, akavuga ko ari ngombwa kubaha uburenganzira, navuze ko nibiba ngombwa nzajya i Washington D.C, nkapfukama nanjye nkamusaba ko twabana.
-Ntimukarwane mupfa abakobwa, igihugu cyuzuye abakobwa beza, nibikunanira kubona umukobwa mwiza, uzaze ubwire Mugabe agufashe.
-Ni njye Hitler w’iki gihe. Uyu Hitler afite intego y’ubutabera ku baturage be, ukwishyira ukizana kw’abaturage be no kumenyekanisha ubwigenge bw’abaturage be ndetse n’uburenganzira ku mutungo kamere wabo, niba ibyo ari byo kuba Hitler, mundeke mbe Hitler inshuro icumi.
-Abanyafurika y’Epfo birirwa bashwanyuza ikibumbano cy’umuzungu wapfuye, ariko ntawatinyuka gukubita urushyi umuzungu muzima, ariko bakica umwirabura bamuteye amabuye ngo kubera ko ari umunyamahanga.
-Ntacyo byaba bivuze kuba abazungu baraturenganyije ejo ubwo bari batuyoboye, ngo natwe tubishyure kuko twabonye ubuyobozi.
-Ubwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yiyamamazaga mu mwaka ushize yavuze ko natorwa azafunga bamwe mu bayobozi harimo na Mugabe maze amusubiza amubwira ko ari umwuzukuru wa Hitler kuko bafite amaraso n’imyitwarire bimwe ndetse avuga ko afite ikibazo mu mutwe kandi ko naramuka atowe azateza intambara ya gatatu y’isi nk’uko Umudage Adolphe Hitler yateje iya kabiri.
-Mu nama y’Umuryango w’Abibumbye yabereye i New York muri Nzeri 2017, Mugabe yagereranyije Donald Trump na Goliath uvugwa muri Bibiliya ndetse amusaba ko yavuza impanda ye mu buryo bufite injyana kandi buzana amahoro aho gutera ubwoba ibindi bihugu avuga ko ashaka kubirimbura.















Ibitekerezo 0