00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugabe yise Donald Trump umwuzukuru wa Hitler mu maraso no mu myitwarire

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 5 January 2016 saa 10:15
Yasuwe :

Nyuma y’uko umuherwe Donald Trump, uri kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuze ko azafunga Perezida Mugabe na Museveni natorerwa kuyobora Amerika, Mugabe yamusubije ko ari umwuzukuru wa Hitler ndetse afite ikibazo mu mutwe.

Ibi Mugabe yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo gukusanya inkunga yari arimo nk’umushyitsi mukuru, i Harare mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Mugabe yavuze ko Hitler na Trump bafite byinshi bahuriyeho mu maraso no mu myitwarire nk’umwuzukuru na sekuru.

Mugabe yemeza ko uyu mugabo yaba afitanye isano na Hitler cyane ko amagambo bombi bavuga ari mabi kimwe nkuko ikinyamakuru Politica cyabitangaje.

Mugabe ati “Muri iyi minsi uriya musazi ushaka kuba Perezida wa Amerika yavuze ko azafata bamwe mu ba Perezida bo muri Afurika harimo umuvandimwe wanjye Yoweri nanjye ubwanjye akadufunga.”

Akomeza agira ati “Mvugiye aha ko Trump atazigera adufata na rimwe kuko Abanyafurika twihagazeho cyane. Nta bwoba dufitiye uwo ariwe wese ku Isi. Nifuza ko buri wese yamenya ko nta kintu cyo gutinya gihari ndetse ko kandi uyu mwuzukuru wa Hitler (Trump) abantu bakwiye kumenya ko yamukurikije ndetse abaturage ba Amerika bazaba bakoze ikosa rikomeye nibamutora”.

Mugabe yavuze ko nk’uko sekuru wa Trump (Hitler) yateje intambara ya kabiri y’Isi, na Trump ashaka guteza intambara ya gatatu y’Isi kuko ari umurage. Gusa yemeza ko Isi itazabyemera.

Ati “Ni gute umuntu agira igitekerezo cyo gufunga umugabo nkanjye? Ni umutwe wa Trump? Hari abaganga benshi muri Amerika nibarebe niba nta burwayi bwo mu mutwe uyu mugabo yaba afite?

Ubwo yiyamamazaga i Washington imbere y’ingabo zavuye ku rugerero, Trump yavuze ko agiye guhangana n’abagabo biyemeje kuzapfira ku butegetsi ku Isi, aho ku ikubitiro azahera kuri Mugabe na Museveni akabafunga.

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe afite imyaka 91. Mu 1980, yaje gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe nyuma mu mwaka wa 1987 aba Umukuru w’Igihugu naho Museveni afite imyaka 71 akaba yaragiye ku butegetsi mu 1986.

Mugabe yagereranyije Trump nk’umwuzukuru wa Hitler mu maraso no mu myitwarire

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages