Uyu mukambwe utemeranywa n’abavuga ko igihugu cye gikennye, yashimangiye ko ari cyo gikize kandi gifite iterambere rikataje nyuma ya Afurika y’Epfo.
Ati” Dufite kaminuza zisaga 14, kandi umubare w’abazi gusoma uri hejuru ya 90%, ikigero kiri hejuru muri Afurika.”
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi Mugabe yabitangaje ubwo yari mu kiganiro ku bihugu bifite ubukungu butifashe neza, mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu kuri Afurika iri kubera mu mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo.
Ati” Dufite umusaruro mwinshi, ibigori, itabi n’ibindi bihingwa. Ntabwo turi igihugu gikennye.”
Ni mu gihe ariko umwaka ushize muri Zimbabwe habarurwaga abagera kuri miliyoni enye, bakeneye ingoboka y’ibiribwa nyuma y’amapfa yatewe no kubura kw’imvura.
Iki gihugu kuri ubu cyugarijwe n’ibibazo by’ubukungu birimo n’ibura ry’amafaranga, kigeze kuza mu bihugu bikize aho ari cyo cyagaburiraga isoko ry’ibihugu biri mu majyepfo ya Afurika.
Abatavuga rumwe na Leta bashinja Mugabe wagiye ku butegetsi mu 1987, kuba ari we wagize uruhare runini mu gutuma ubukungu busubira inyuma kuva mu myaka ya 2000, ubwo yafataga icyemezo cyo kwambura abazungu ibikingi akabiha abanya-Zimbabwe.



















TANGA IGITEKEREZO