Gen Muhoozi yifashishije urubuga rwa X, yavuze ko Barbara Itungo abeshya kuko abasirikare be batamukubise.
Ati “ Abasirikare banjye ntabwo bakubise Barbie … umugore wa Kabobi. Mbere na mbere ntabwo dukubita abagore, ntabwo bakwiye umwanya wacu. Turi gushakisha umugabo we w’ikigwari, ntabwo ari we dushaka.”
Ku wa 24 Mutarama 2025 ni bwo Itungo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yasobanuye uko urugo rwe rwatewe, akagirirwa nabi azira kudatanga ijambo banga (password) rya telefone ye.
Icyo gihe yavuze ko ibyo byabaye mu gihe cy’amatora yabaye ku 15 Mutarama 2026, aho yatewe n’abagabo benshi ndetse ubona ko batoranyijwe, bakamugirira nabi, bakamukubita badasize n’abakozi be.
Ibi kandi byabaye mu gihe umugabo we Robert Kyagulanyi Ssentamu wamenyekanye nka Bobi Wine nawe yari yagiye mu buhungiro nyuma yo gucika abashinzwe umutekano bari iwe mu rugo.
Ni mu gihe Gen. Muhoozi nawe atahwemye kugaragaza ko koko nyuma y’amatora abatuvuga rumwe n’ubutegetsi bashakishijwe aho yavuze ko nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu, abatavuga rumwe n’ubutegetsi 2000 bamaze gufungwa abandi 30 bishwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!