Umwaka wa 2050, ufatirwaho mu guteganya byinshi, Umuryango w’Abibumbye Ishami rishinzwe imiturire, mu bushakashatsi bwaryo riragaragaza ko muri uriya mwaka abantu batuye mu tujagari (Slums/ Bidonvilles) bazikuba gatatu.
Iri shami rya Loni rishinzwe imiturire rigaragaza ko mu nyigo ryakoze imiturire y’akajagari ishobora kwiyongera, ndetse ikaba yanikuba akagera kuri gatatu mu 2050. Ibi ngo biraterwa n’uko abaturage nabo bazarushaho kwiyongera, aho byitezwe ko Isi izaba ituwe na miliyari 9 icyo gihe, ugereranyije na miliyari indwi ziyituye ubu.
Mu mwanzuro wa Loni uvuga ku kinyagihumbi wo kuwa 8 Nzeri 2000, hagaragaragamo kwemera ko Isi yose ifite ikibazo cy’ubukene bwiyongera mu mijyi.
Uyu mwanzuro uvuga ko ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye byose bifite ubushake n’ingamba byo guhangana n’iki kibazo, ku buryo byibura abantu bagera kuri miliyoni 100 batuye mu tujagari dukennye cyane, ubuzima bwabo bwakwiyongeraho bukaba bwiza kugeza muri 2020.
Abantu bagera kuri miliyoni 100 nubwo atari bake, birashoboka kumva ko bazafashawa kugira imiturire myiza ugereranije n’aho bazaba bakuwe, ariko igihangayikishije cyane ni uko abo miliyoni 100 ari 10% byonyine by’abantu batuye mu miturire y’akajagari n’ubukene.
Ibi biragaragaza ko niba abantu bari hejuru ya miliyari kuri iyi Si batuye nabi mu bukene bukabije n’ahantu hatanogeye ubuzima bwiza, mu mwaka wa 2050 iyi miliyari yakwikuba gatatu hatagize igikorwa nkuko Loni ibitangaza.
Mu 1950, kimwe cya gatatu cy’abaturage b’Isi nibo bari batuye mu mijyi. Imyaka 50 gusa nyuma yaho, umubare w’abatuye imijyi wariyongereye bagera kuri kimwe cya Kabiri cy’abatuye Isi bose, kandi ibimenyetso bigaragaza ko bizanakomeza kwiyongera, ku buryo byazanagera kuri bibiri bya gatatu cyangwa miliyari esheshatu z’abaturage muri miliyari icyenda zitazweho kuzaba zituye Isi muri 2050.
Muri Afurika y’Iburasirazuba, naho hazwiho kugira bene utu duce dutuwe mu buryo bw’utujagari nk’aho mu Rwanda ahari imiturire ya gikene inarangwa no kugira inyubako zitanogeye ijisho hakunze kwitwa “akajagari” abaturanyi b’Abanyekongo bo babyita “Birere” naho muri Kenya ahazwi cyane ni i Nairobi ahazwi nka Kibera slum.



















TANGA IGITEKEREZO