00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaye muri Kenya

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 13 March 2020 saa 11:38
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya yatangaje ko hari umugore wagaragaye urwaye Coronavirus, hahita hafatwa umwanzuro ko ibikorwa byose bihuriza abantu hamwe bifungwa.

Uwo mugore wari uturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko akabanza kunyura mu Bwongereza, niwe murwayi wa mbere ugaragaweho iki cyorezo muri Kenya.

Nyuma y’iminsi mike ageze i Nairobi, yaje gusanganwa Coronavirus ubu akaba ari kwitabwaho mu bitaro bya Kenyatta National Hospital mu ishami rivura ibyorezo byandura.

Minisitiri w’Ubuzima muri Kenya, Mutahi Kagwe, yavuze ko uyu mugore aho yanyuze hose batigeze bamubonamo ibimenyetso bya Coronavirus.

Ati “Yaturutse Ohio anyura Chicago na Londres nyuma aza kugera i Narobi, aha hantu hose yarapimwe ndetse na Nairobi yarapimwe gusa hose yari ameze neza, ntiyagaragazaga ikimenyetso na kimwe”

Mutahi yavuze ko ubu bamaze kubona amazina y’abantu bose babonanye nawe “twakurikiranye abantu bose yahuye nabo kandi dufite n’amazina yose arimo n’ay’abantu bamwicaye iruhande mu ndege zose yagezemo”.

Hahise hafatwa umwanzuro ko ibikorwa byose bihuriramo abantu benshi birimo iby’imikino, imyidagaduro, iyobokamana n’ibindi bisubikwa.

Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya yasabye ko ibikorwa byose bihuriramo abantu benshi bifungwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages