Abatuye mu Rwanda, Uganda na Kenya bakoresha telefoni zigendanwa, biteganyijwe ko guhera muri Mutarama ya 2015 batangira guhamagarana ku biciro biri hasi ugereranije n’ibisanzwe bikoreshwa.
Inkuru ya The East African, ivuga ko ibi byemejwe mu nama ya munani y’Umuhora wa Ruguru yabereye i Nairobi mu cyumweru gishize.
Perezida Kagame w’u Rwanda, Kenyatta wa Kenya na Yoweri Museveni wa Uganda, basabye abaminisitiri b’imari n’ab’itumanaho muri ibi bihugu, kwihutisha iyi gahunda yo guhuza imirongo y’itumanaho mu karere (one network), igatangirana na 2015.
Guhuza imirongo y’itumanaho mu guhamagara, bizagabanya amafaranga acibwa uwitaba telefoni n’andi mafaranga y’umurengera acibwa abakoresha itumanaho rya telefoni bari mu bihugu bitandukanye.
Iyi gahunda yavuzwe kera ariko ikagenda ihura n’imbogamizi zituma isubikwa, ngo hanozwe uko yashyirwa mu bikorwa mu buryo bwiza.
Gutangiza iyi gahunda, byateganywaga muri Nzeri y’uyu mwaka, birasubikwa ngo abacuruza itumanaho muri ibi bihugu, babanze bemeranye ku mikorere n’ikiguzi cyo guhamagara muri ubu buryo bushyashya.
Kugeza ubu, u Rwanda na Kenya byamaze guhuza imirongo mu itumanaho rya telefoni, aho guhamagara hagati y’ibi bihugu byombi byakuwe ku madolari 0.28$ ku munota bigera kuri 0.1$.
Byitezwe ko nyuma yo guhuza ibi bihugu byose igiciro cyo guhamagara mu karere kizava ku madolari 0.1$, kikagera kuri 0.07$.
Mu nama ya munani y’Umuhora wa Ruguru kandi, abaminisitiri bashinzwe Imari n’Ikoranabuhanga, banashinzwe guhuza ubu buryo mu kohereza ubutumwa bugufi, no muri serivisi zo kohererezanya amafaranga muri ibi bihugu.



















TANGA IGITEKEREZO