Perezida Museveni yatanze iri itegeko mu nama yaberaga Entebbe ubwo yaganiraga n’Abasirikare bakuru ba Uganda People’s Defence Force, UPDF, barimo n’Umujyanama we ku bijyanye n’igisirikare Salim Saleh.
Amakuru yemezwa n’ikinyamakuru Chimpreport avuye mu bantu ba hafi bacyo, ngo ni uko Museveni yavuze ko ubugizi bwa nabi bwateguwe bugamije gukora nk’ibyabereye muri Sudani y’Epfo ahakoreshejwe imbaraga mu gusaranganya ubutegetsi ubwo Visi-Perezida Dr Riek Machar yashakaga guhirika Perezida Salva Kiir ku butegetsi mu Ukuboza 2013.
Muri icyo gihe havutse amakimbirane yaje gutuma abarenga ibihumbi bahasiga ubuzima ndetse abagera kuri miliyoni basigwa iheruheru n’inzara, kuri ubu iki igihugu kikaba kigifite ibibazo by’ubukungu.
Yavuze kandi ko ubu bugizi bwa nabi bushobora gutangira mbere y’amatora.
Ati”Ushobora kunyita uko ushaka, ukanavuga ko nananiwe gukora ibi cyangwa biriya, ariko se kuki utegura gushyira hasi Umujyi wose no kugirira nabi inzirakarengane."
Museveni yavuze kandi ko igisirikare cya Uganda kitazemerera uwo ari we wese washaka guhungabanya umutekano muri Uganda, maze asaba inzego zishinzwe umutekano kuryamira amajanja bakarinda ibigo by’amashuri, ibigo bya gisirikare n’ibindi amasaha 24 ku yandi mu minsi yose.
Umwaka ushize abagabo bitwaje intwaro bateye agace ka Mbuya bashaka gufata uduce tumwe na tumwe tw’Umujyi wa Kampala.
Museveni yasabye ukuriye urwego rwa gisirikare Brig Charles Bakahumura kugenzura abashaka gusenya babaturutsemo.
Perezida Museveni yanavuze kandi ko yashyizeho umutwe uhagarariwe na Sydney Asubo ugenzura amafaranga akoreshwa mu gihugu n’uburyo ahererekanwa kandi ko bidatinze bazamenya aho ayangiza umutekano w’igihugu aturuka.



















TANGA IGITEKEREZO