Icyemezo cyo kongera kwiyamamaza kwa Museveni cyatangajwe n’Umuyobozi n’Akanama gashinzwe amatora muri NRM, Tanga Odoi.
Yavuze ko biteganyijwe ko Museveni azafata inyandiko zimwemerera guhagararira NRM mu matora ya Perezida ku wa 28 Kamena 2025.
Ati “Perezida azafata impapuro zigaragaza ko afite ubushake bwo kongera kwiyamamaza ku myanya ibiri, uwa mbere ni ubuyobozi bw’ishyaka undi ni ukurihagararira mu matora ya Perezida mu gihe yaba ahawe amahirwe.”
Mu gihe Museveni yaba agiriwe icyizere n’ishyaka rye, byitezwe ko mu bo bashobora guhangana mu matora harimo Robert Kyagulanyi wamenyekanye mu muziki nka Bobi Wine.
Uyu mugabo nubundi bari bahatanye mu matora yo mu 2021 ariko birangira Museveni amuhigitse.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe muri Mutarama 2026.
Museveni w’imyaka 80 yayoboye Uganda kuva mu 1986, ibimushyira ku mwanya wa kane ku rutonde rw’abayobozi bo muri Afurika batinze ku butegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!