00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Museveni yabwiye urubyiruko imyaka myiza yo gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 1 July 2024 saa 01:59
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yabwiye urubyiruko ko imyaka 22 na 23 y’amavuko ari yo myiza yo gukoreraho imibonano mpuzabitsina kuko uyifite aba yageze mu gihe cyo gushinga urugo.

Mu birori by’umunsi mukuru w’umuryango byizihizwa ku wa 30 Kamena 2024, Museveni yabwiye urubyiruko ko rukwiye kwirinda ubusambanyi, rugategereza kubanza rwasezerana byemewe n’amategeko.

Museveni yagaragaje ko abasore n’inkumi bakwiye kwita ku masomo, bagafasha ababyeyi imirimo yo mu rugo, bagera mu myaka 22 cyangwa 23 bakabona kubaka imiryango yabo bagifite imbaraga, bakabona gukora imibonano mpuzabitsina uko babyifuza.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati “Urubyiruko rugomba gutegereza mbere yo kwishora mu mibonano mpuzabitsina. Imyaka myiza yo gushinga urugo iri hagati y’imyaka 22 na 23. Gutegereza iyi myaka bituma unyurwa n’imibonano mpuzabitsina kandi ikaba myiza kugeza ku myaka 90.”

Museveni kandi yasabye imiryango gushaka ubutunzi, ayimenyesha ko umuryango udafite ubutunzi uba umeze nk’ubwato butagira icyuma ndangacyerekezo.

Museveni yavuze ko imyaka 22 na 23 ari yo myiza yo gukora imibonano mpuzabitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages