00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Museveni yahakanye ko ari umukozi w’abaturage

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 28 January 2017 saa 11:22
Yasuwe :

Perezida Museveni wa Uganda yatangaje ko atari umukozi w’umuntu runaka ko ahubwo ari umuntu wirwanaho kandi agaharanira ibyo yemera.

Aya magambo Museveni yayatangarije mu mujyi wa Masindi kuwa kane ubwo igisirikare cye n’ishyaka rye byizihizaga imyaka 31 amaze ku butegetsi.

Museveni yagize ati “Sindi umukozi, njya numva bamwe mu baturage bavuga ko ndi umukozi wabo, sindi umukozi w’uwo ariwe wese. Ndi impirimbanyi y’ukwishyira ukizana, niyo mpamvu nkora ibyo nkora. Simbikora kuko ndi umukozi wanyu, sindi umukozi wanyu. Nirwanaho, ndwana ku byo nemera, niko bimeze. Niba hari utekereza ko yampaye akazi, aribeshya. Ndi impirimbanyi y’ukwishyira ukizana uwo mwatekereje ko ashobora no kubafasha.”

Aya magambo ya Museveni yasubizaga uwo bahanganye, Dr Kizza Besigye wavuze ko impamvu Museveni akomeza kuba Perezida ari uko ari umukozi w’abaturage. Museveni yavuze ko ibitekerezo bye bitumvikanye neza, agaruka mu mbwirwaruhame yavuze arahira mu 1986 ko Guverinoma igomba gukorera abaturage.

Daily Monitor ikomeza yandika ko Perezida Museveni yasabye abarimu n’abaganga gukomeza kutayoborwa n’amafaranga. Asubiza umuganga wo ku kigo nderabuzima cya Nakawuka IV wasabaga inzu z’abakozi kuko yavugaga ko aba Jinja mu birometero 90, Museveni yagize ati “Twabaga mu nzu zubakishijwe ibyatsi kandi tugakora. Kutagira inzu nziza ni imyumvire y’umukozi, ku bwanjye sindi umukozi.”

Yakomeje avuga ko ibyo Guverinoma ishyize imbere mu myaka izaza ari ukugabanya ibitumizwa mu mahanga bingana na miliyari zirindwi z’amadolari ya Amerika ikongera ibyoherezwayo ubu bifite agaciro ka miliyari eshanu z’amadolari. Muri iyi ntego hazashyirwaho ikigega kizafasha inganda z’imbere mu gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages