Museveni, kuri uyu wa 27 Ukuboza 2023 yasobanuye ko we na Dagalo uzwi nka Hemedti baganiriye ku mwuka uri muri Sudani mu gihe impande zombi zimaze igihe ziri mu mirwano.
Yagize ati “Nakiriye mu rugo rwanjye i Rwakitura Gen Mohammed Hamdan Dagalo wahoze ari Umuyobozi Mukuru wungirije w’inama y’inzibacyuho ya Sudani. Mu guhura kwacu, yansobanuriye ku mwuka uri muri Sudani.”
RSF ni umutwe ukomoka ku ba-Janjaweed bari barayogoje Intara ya Darfur iri mu Majyaruguru ya Sudani, bakoreshwaga n’ubutegetsi bwa Omar al Bashir nk’imbaraga zo kwikiza abataravugaga rumwe na we.
Muri Mata 2023, RSF yakoranaga n’ubutegetsi bwa Sudani yagiranye ubwumvikane buke n’Ingabo za Leta ziyobowe na Gen Abdel Fattah al-Burhan bushingiye ku miyoborere y’iki gihugu, intambara irarota.
Abakurikiranira hafi ibibera muri Sudani kuva Bashir yava ku butegetsi, bahamya ko RSF yatangiye intambara yari imaze igihe yisuganya, ndetse barashimangira ko ari ho yakuye imbaraga zo gufata ibice by’ingenzi by’igihugu birimo Darfur n’Ikibuga cy’Indege cya Khartoum.
Museveni, nk’umuyobozi w’inararibonye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ari mu bari gukora ibishoboka byose kugira ngo bumvikanishe Gen Dagalo na Burhan, bahagarike intambara imaze kwicirwamo abarenga ibihumbi 12.000 no kwimura abarenga miliyoni 6,8.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!