Museveni ni we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki 18 Gashyantare 2015. Yatsinze ku majwi 61% kuri 35 % ya Kizza Besigye , umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bari bahanganye.

Besigye yatangaje ko atemera ibyavuye mu matora, avuga ko yibwe ndetse anasaba umuryango mpuzamahanga kwima agaciro ibyayavuyemo, ahubwo hagashyirwaho itsinda rizagenzura ibyayavuyemo.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru, Perezida Museveni yavuze ko abavuga ko yibye amajwi bibeshya.

Yagize ati: “Umuntu wese ushaka guhakana ibyavuye muri aya matora afite ikibazo. Niba harabayeho kwiba amajwi kuki tutayibye i Kampala, kuki twemeye gutsindwa aho twakabaye twarayibye?”

Museveni kandi yagarutse ku batavuga rumwe na we , avuga ko ntacyo bageraho ndetse ko n’ushaka guteza akaduruvayo azabona ishyano.

Yagize ati “ Abatavuga rumwe na Leta ntabwo ari abayobozi, ni ababeshyi, ni abo kuvuga gusa. Besigye ntawe uzamwemerera guhungabanya umutekano wacu. Tuzakoresha uburyo bwose bushoboka, bwaba ubworohsye cyangwa ubukomeye turinde amahoro muri Uganda.Uburyo bworoshye, ndavuga kuganiriza urubyiruko urwo aba banyabyaha b’abanyapolitiki bagerageze gukoresha, ariko tuzanakoresha uburyo bukomeye duhangane n’ushaka guteza umutekano muke wese."

Museveni kandi yamaganye ibyavuzwe n’indorerezi z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, zavuze ko Komisiyo y’Amatora itakoreye mu mucyo, ndetse ko Polisi yakoresheje imbaraga nyinshi mu guhangana n’abatavuga rumwe na Leta ku munsi w’amatora.

Museveni yasubije ko nta muntu wo kumwigisha akeneye kandi ko Abanyaburayi bafite ikibazo, atari abo kumvira.

The New Vision dukesha iyi nkuru ivuga ko bamwe mu bakuru b’ibihugu batangiye kwandikira Museveni bamushimira ku ntsinzi yabonye ndetse banamwifuriza imirimo myiza.

Muri abo harimo Perezida w’u Burundi Pierre Nklurunziza, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia.

Museveni agiye kuyobora Uganda indi manda y’imyaka itanu, nyuma y’imyaka 30 amaze ku butegetsi.

Perezida Museveni ubwo yaganiraga n'abanyamakuru kuri iki Cyumweru
Perezida Museveni ubwo yaganiraga n'abanyamakuru kuri iki Cyumweru