Perezida Museveni yasabye abasirikare basezerewe gucunga neza amafaranga yabo no kwirinda kuyashyira mu mishinga ishobora guteza igihombo.
Yabashishikarije gushora imari ahantu hizewe nko mu mpapuro mpeshamwenda za Leta, avuga ko zishobora gutanga inyungu nta muntu usabwa gukomeza gukoramo imirimo myinshi.
Ati “Niba ushobora gushyiramo miliyoni 600 z’Amashilingi ukabona inyungu ya 15%, mu mpera z’umwaka uba wabonye miliyoni 90 z’Amashilingi z’inyungu.”
Museveni kandi yabagiriye inama yo kwirinda kwihutira imishinga isaba igishoro kinini, ahubwo bagahitamo imishinga mito, yoroshye, ifite umutekano kandi ishobora gukomeza gutanga umusaruro.
Ati “Icyaba gifite umutekano kurushaho ni ugushyira amafaranga ahantu azabyara inyungu.”
Yongeye kubasaba gushyira amafaranga yabo kuri konti zibika amafaranga igihe runaka (fixed accounts), hanyuma inyungu bakazikoresha mu yindi mishinga irimo ubworozi bw’amafi n’amacumbi akodeshwa.
Ati “Banza utere imbuto ahantu zishobora kumera, hanyuma umusaruro uwukoreshe mu yindi mishinga.”
Mu basirikare basezerewe harimo Gen. Edward Katumba Wamala, Lt. Gen. Charles Ot ema Awany, Lt. Gen. Charles Angina, Maj. Gen. Abel Kandiho n’abandi bari bamaze imyaka bakora imirimo itandukanye mu buyobozi, mu bikorwa bya gisirikare no mu nzego z’ubuyobozi za UPDF.
Uhagarariye abasirikare basezerewe, Gen. Katumba Wamala, yavuze ko basize ingabo zubakiye ku ikinyabupfura n’ubwitange.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!