Ni imvugo Museveni yakoresheje ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, ku wa 23 Ukuboza 2022. Icyakora, si ubwa mbere abikomozaho.
Museveni yagize ati "Imitwe nka ADF ntabwo izagaruka mu gihugu mu mahoro, tugomba kuyibihatira. Nk’uko mwabibonye, tumaze iminsi tuyirasaho bibi cyane mu burasirazuba bwa Congo, abagerageje kugaruka mu minsi ishize banyuze muri Ntoroko mwaboye ibyababayeho, itsinda ryose ryarahanaguwe."
"Kuri M23, igice cy’imitwe yo muri Congo nka M23, Mai Mai, CODECO, ni imitwe myishi yo muri Congo yabayeho kubera icyuho cy’ubutegetsi ahongaho. Turashishikariza Guverinoma ya Congo kuganira na yo, kugira ngo bayisubize inyuma mu mahoro, mu buzima busanzwe, babyanga tukabakoreshaho imbaraga. Ariko dutekereza ko hakwiye kubaho ibiganiro."
Ubwo yasubizaga umuyamakuru, yamubajije niba ashyira ADF mu cyiciro kimwe na FDLR yo mu Rwanda na RED Tabara yo mu Burundi.
Museveni yagarutse kuri ADF, avuga ko yatagijwe n’urubyiruko rwo muri Uganda rwigiye mu Barabu, ruza guterwa inkunga muri iyo migambi n’abarimo Omar al Bashir wayoboye Sudan na Mobutu wayoboraga Zaire.
Na nyuma yaho, ngo Guverinoma ya Kabila yakomeje guha rugari iyi mitwe yitwaje intwaro. Icyakora ngo kuba batagihari, iyo mitwe byanze bikuze izatsindwa.
Mu bihe bitandukanye Leta ya Congo yakunze kuvuga ko idashobora gushyikirana na M23, iyita umutwe w’iterabwoba. Ahubwo yakunze guhindukira ikavuga ko ufashwa n’u Rwanda, rwo rukabihakana.
Ahubwo, u Rwanda narwo ruyishinja gukorana na FDLR, umutwe washinzwe n’abarimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!