Yabivuze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu masengesho yo gusabira igihugu abanziriza ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge, ugiye kuba ku nshuro ya 60 biteganyijwe ku wa 9 Ukwakira.
Museveni yavuze ko yakomeje kwima amatwi amajwi n’igitutu n’Abanyaburayi ku bwo kutemera abaryamana bahuje ibitsina muri Uganda bitewe n’uko imikorere yabo ihabanye n’amahame ya sosiyete.
Ati “Tumaze igihe turi ku gitutu cy’imiryango imwe n’imwe ivuga ko hariho uburyo bubiri bw’imibereho. Uburyo busanzwe n’ububangikanye na bwo. Turabizi ko ubutinganyi muri iki gihugu buhari, hari n’izina tubwita ariko icyo twamenye ni uko abo bantu batandukiriye imibereho isanzwe kandi nta wigeze abica.”
“Twagize abantu bacye bazwi neza ko ari abatinganyi. Umwe yakoze ibintu byinshi byiza hano undi yari umwami. Nta wabishe ariko ntibashimwe cyangwa ngo bazamurwe mu ntera.”
Uganda yamaganwe n’Abanyaburayi mu 2014 ubwo yashyiragaho itegeko ryamagana ubutinganyi rigena ko uwahamwe n’icyaha cyo kuryamana hagati y’abo mu bagize umuryango wa LGBTQ ndetse ugena ko kwamamaza ubutinganyi ari icyaha gihanwa n’amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!