Uwo mushinga Uganda iri kuwufatanya na Tanzania, sosiyete y’Abafaransa Total Energies na China National Offshore Oil Corporation. Uyu mushinga byitezwe ko uzaba watangiye gutanga umusaruro mu 2025, ukazatwara miliyari 10 z’Amadolari.
Abadepite ba EU bavuze ko uwo mushinga ukwiriye guhagarara dore ko ugiye gukorerwa hafi y’ikiyaga cya Albert ngo kuko wangiza ibidukikije kandi ukaba uhonyora uburenganzira bwa muntu, kuko abaturage bawuturiye bamaze igihe binubira ingurane bahawe.
Kuri uyu wa Kabiri ubwo Museveni yafunguraga ku mugaragaro inama izwi nka Uganda International Oil and Gas Summit i Kampala, yavuze ko Abadepite ba EU ari abirasi.
Ati “Bamwe muri aba bantu ni abiyemezi, ubundi umuntu aba akwiriye gucunga ibyo avuga ngo atarengera. Batekereza hafi kandi bakikunda cyane. Bibwira ko bazi buri cyose, bakabiheraho bamamaza ubugoryi bwabo. Nibatuze."
Inteko ya EU nyuma yo kwamagana umushinga wa Uganda, yanahamagaje Umuyobozi Mukuru wa Total Energies, Patrick Pouyanné ngo asobanure iby’uwo mushinga barimo na Uganda.
Museveni yavuze ko umushinga wo gucukura peteroli uzakomeza byanze bikunze, agira inama abo badepite gushaka ibindi bibazo byugarije u Burayi bajya gushakira umuti.
Yongeyeho ko nubwo hari icyo uwo mushinga waba wangiza ku bidukikije, ngo uruhare rwayo mu kwangiza ibidukikije ku rwego mpuzamahanga ntirwagereranywa n’urw’Abanyaburayi.
Bivugwa ko peteroli iri munsi y’ubutaka bwa Uganda icukuwe yavamo utugunguru dusaga miliyari 1.4.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!