Intsinzi ya Museveni ije nyuma y’igitutu yashyirwagaho n’abakandida bahanganye, byagaragaraga ko bafite imbaraga nyinshi n’abaturage babashyigikiye.
Dr Kiiza Besigye w’ishyaka FDC yaje akurikiye Museveni aho yabonye amajwi 34.18. Besigye wigeze kuba umuganga wa Museveni yahise atangaza ko yamaganye ibyavuye mu matora.
Abinyujije ku mugore we Winnie Byanyima mu nyandiko igenewe itangazamakuru n’amahanga, Besigye yagize ati “Uyu munsi mfungiwe mu rugo, urugo rwanjye rwagoswe, sinemerewe gusohoka, nta n’uwemerewe kuza mu rugo iwanjye.Mu rugo iwanjye sinshobora kubona internet….ibi byabaye rero si amatora, ni nka Coup d’Etat ya gisirikari..ibyayavuyemo bikwiye kwamaganwa n’Umuryango Mpuzamahanga kandi hagashyirwaho Komisiyo mpuzamahanga yigenga izabigenzura."
Besigye yavuze ko yatangiye ari umwana arwanira demokarasi, kandi ko Afurika nidahaguruka itazabona demokarasi.
Yagize ati “Nk'uko mubizi, ubusore bwanjye nabumaze ndwanira demokarasi muri Uganda… Ndahamya ntashidikanya mu mutima wanjye ko Afurika itazazanzamuka na rimwe nitagira demokarasi.Ndizera ko Leta ya Afurika y’Iburasirazuba izahora mu mishinga igihe cyose nta demokarasi…Umuntu urwanira kwigenga kwa Afurika n’agaciro k’umunyafurika kandi akemera ko umunyafurika afite agaciro nk’akundi wese ku isi, akwiye gukurikiza demokarasi.”
Besigye umaze gufungwa inshuro 5 kuva muri Mutarama uyu mwaka, yakunze gutangaza ko amajwi azibwa ndetse kuri uyu wa Kane ubwo habaga amatora yafunzwe azira gushaka kwinjira mu cyumba cyabarurirwagamo amajwi i Kampala, aho yavugaga ko yahawe amakuru y’uko muri icyo cyumba amajwi ari kwibwa.
Perezida Museveni umaze imyaka 30 ku butegetsi, intsinzi ye ishimangiye ko agomba kuyobora indi myaka itanu.
Indorerezi z’ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi zatangaje ko amatora atagenze neza ahanini bitewe na hamwe ibikoresho bitabonekeye igihe, gufunga abatavuga rumwe na Leta, gufunga imbuga nkoranyambaga ndetse n’ibikorwa byo kwiba amajwi byavuzwe mu bice bimwe na bimwe.
Nyuma y’ibyavuye mu matora Uganda ishobora kujya mu bihe bitoroshye by’umutekano, kuva Kiiza Besigye yanze ibyayavuyemo kandi ari umwe mu bafite abamushyigikiye benshi.





Ibitekerezo 0