Museveni umaze imyaka 31 ku butegetsi, hashize iminsi hari impaka mu gihugu bivugwa ko ashaka guhindura ingingo yo mu Itegeko Nshinga ikumira abareneje imyaka 75 kwiyamamariza kuyobora Uganda.
Kuri uyu wa Kane ubwo yagezaga ijambo ku banyeshuri biga muri Kaminuza ya Makerere mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka Nelson Mandela, Museveni yavuze ko atari byiza kujya ku butegetsi akanya gato nk’uko Chimpreports yabitangaje.
Yavuze ko impamvu Mandela yamaze imyaka itanu ku butegetsi ari uko nta mwanya uhagije wo kuyobora yari afite ngo kuko yari anamaze igihe kinini muri gereza.
Ati “Mandela nta mwanya uhagije yari afite, nibwo yari akiva muri gereza niyo mpamvu atabaye muri Guverinoma gihe kinini. Hari abatekereza ko kuba muri Guverinoma igihe gito aribyo byiza ariko ndatekereza ko ari bibi.”
Mu butumwa bw’akababaro Museveni yoherereje umuryango wa Nelson Mandela ubwo yitabaga Imana muri 2013, yamushimiye uruhare we na bagenzi be bo mu ishyaka ANC bagize mu kubohora Afurika y’Epfo, avuga ko ari ah’abayobozi basigaye gukomeza kurengera Afurika ngo idasubira mu maboko y’abakoloni.
Nta kintu Museveni w’imyaka 73 aratangaza ku bivugwa ko ashaka guhindura Itegeko Nshinga icyakora ibinyamakuru byo muri Uganda bitangaza ko bishobora kuba biganirwaho mu ishyaka NRM riri ku butegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO