00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Museveni yifatiye ku gahanga Amerika n’u Bwongereza

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 15 November 2023 saa 08:37
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Meseveni yanenze imyitwarire ya Amerika n’u Bwongereza kubera amatangazo ibi bihugu byashyize hanze bisaba abaturage babyo kutazitabira iserukiramuco rya Nyege Nyege ryari rimaze iminsi itatu ribera mu mujyi wa Jinja.

Mu minsi ishize Ambasade za Amerika n’u Bwongereza muri Uganda zaburiye abaturage b’ibi bihugu bari kuzitabira iri serukiramuco zibabuza kujya muri Uganda, kubera ubwoba bw’uko muri ibi birori hagaragara ibitero by’iterabwoba.

Mu ibaruwa Museveni yandikiye abanya-Uganda bose kuri uyu wa Gatatu, tariki 15 Ugushyingo 2023, uyu Mukuru w’Igihugu yashimiye inzego z’umutekano muri iki gihugu, igisirikare cya Uganda UPDF, ubutasi na Polisi bitwaye neza kuva Nyege Nyege Festival itangiye kugera irangiye nta kibazo na kimwe kivutse.

Museveni yavuze ko ibi byerekana imbaraga inzego z’umutekano zifite mu gucunga umutekano w’abaturage no kurwanya ibitero by’iterabwoba.

Yavuze ko byari gushoboka ko umutwe w’inyeshamba wa ADF yise wari kohereza abagizi ba nabi muri ibi birori.

Museveni yabwiye abayobozi ba Amerika n’u Bwongereza ko bibeshye ku cyemezo bafashe babuza abaturage babo kujya muri iri serukiramuco.

Ati “Mu byukuri, ndumva Abanyamerika n’Abongereza bari bafite ubwoba, bakoze amakosa bohereza icyo bita inama ku benegihugu babo bababuza kuza muri Uganda.”

“Niba ibintu byari bibi cyane, nitwe twari kugira inama abantu kutaza muri Uganda; ntabwo ari Abongereza n’Abanyamerika."

"Buri gihe tuba tuzi ibyo dukora. Nubwo haba habaye ikosa, tuzi uko tubyitwaramo cyangwa uko tubikemura. Izi nama za bamwe ni ubundi buryo bwo kwivanga mu bikorwa by’imbere iwacu.”

Museveni yavuze ko rimwe na rimwe ibitero by’iterabwoba bibera ku Mugabane wa Afurika usanga biba byanyuze mu biganza by’abashaka kwigira abapolisi b’Isi.

Ibirori by’Iserukiramuco rya Nyege Nyege byabaye ku nshuro ya munani kuva ku wa 9-12 Ugushyingo 2023, bivugwa ko byahurije hamwe abasanga ibihumbi 50.

Iri serukiramuco rivugisha benshi muri Afurika, umwaka ushize bamwe mu bagize Inteko Ishinga amategeko ya Uganda bari basabye ko ryahagarikwa bitewe n’ibikorwa by’urukozasoni bavuga ko biberamo.

Icyo gihe abadepite bamwe bazamuye amajwi basaba ko iri serukiramuco ritakomeza, barishinja kwamamaza imico mibi irimo ubutinganyi n’ubusambanyi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages