00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Museveni yikomye Raila Odinga amagambo yavuze ku isukari ituruka muri Uganda

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 22 August 2015 saa 06:28
Yasuwe :

Perezida wa Uganda Kaguta Yoweri Museveni yikomye umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, Raila Odinga, kubera amagambo yavuze ahinyuza amasezerano y’ubuhahirane yasinywe hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane ku icuruzwa ry’isukari muri Kenya.

Raila Odinga yari yavuze ko isukari yinjira muri Kenya ivuye muri Uganda idakorerwa muri icyo gihugu, ko ahubwo ikorerwa muri Brazil yagera muri Uganda igashyirwa mu mifuka yanditseho inganda z’icyo gihugu (Uganda) kugirango yinjire muri Kenya idatanze imisoro.

Ibi ariko byamaganwe na Leta ya Kenya, ihamya ko isukari ituruka muri Uganda izakomeza kwinjira muri Kenya nk’uko amabwiriza y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba abiteganya.

Odinga ngo yavugaga ibyo atazi.....

Nk’uko BBC ibitangaza, Perezida Museveni na we yunze mu rya Leta ya Kenya, avuga ko Raila Odinga yavuze ibyo atazi.

Yagize ati “Ndetse ibyo mugenzi wanjye Raila yavuze ku birebana n’isukari, ntasobanukiwe ukuri kwabyo.”

Yakomeje avuga ko nta bwenge bwaba burimo Kenya ihagaritse isukari n’ibigori bya Uganda ikirengagiza ko iki gihugu kigura ibicuruzwa byinshi by’agaciro muri Kenya, binayifasha gutera imbere.

Perezida Museveni yavuze kandi ko azahamagara Raila Odinga akamubwira byinshi kuri iki kibazo.

Ati “Ntekereza ko nzahamagara Raila nkamubwira ko isukari ya Uganda izinjira muri Kenya nk’uko ibicuruzwa bya Kenya byinjira muri Uganda nta mananiza.”

Aya magambo Perezida Museveni yayavuze ubwo yakiraga abashyitsi bari kumwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bagiye gukorera ku cyicaro cyawo gishya i Kampala muri Uganda.

Kenya ijyana ibicuruzwa bya miliyoni 700 z’amadorali muri Uganda, ikagurayo ibifite agaciro ka miliyoni 150 z’amadorali.

Uganda itunganya toni z’isukari zigera ku bihumbi 450, igakoresha izigera ku bihumbi 320, igasigarana ibihumbi 145, ari nayo yemerewe kugurishwa muri Kenya.

Ku ruhande rwa Kenya yo itunganya toni ibihumbi 600 by’isukari, mu gihe ikeknera toni ibihumbi hagati ya 800 na 850. Ibi bituma igomba kugura toni nibura ibihumbi 250 mu bihugu bituranyi.

Raila Odinga yavugaga ko isukari iva muri Uganda ikorerwa muri Brazil

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages