Mushikiwabo yagiranye ikiganiro na Perezida wa Burkina Faso ku gicamunsi cyo ku wa 1 Werurwe 2019 ubwo yari yitabiriye iserukiramuco nyafurika rya Sinema, Fespaco.
Baganiriye ku hazaza ha FESPACO n’indi mishinga y’uyu muryango irimo n’ikigo kigamije guteza imbere urubyiruko cyitwa ‘Le campus numérique Francophone de Ouagadougou’.
Banaganiriye ku cyatuma abahanzi bo muri Afurika babasha gutungwa n’umusaruro w’impano, ikintu kikiri ingorabahizi cyane muri iki gihe.
Bagaruka ku mbogamizi uruganda rwa sinema ruhura nazo zirimo ubushobozi buke bw’amafaranga no kutarumenyeshanisha.
Mushikiwabo yaboneyeho umwanya wo gushimira Perezida wa Burkina Faso Roch Marc Christian Kaboré wamushyigikiye ubwo yiyamamarizaga kuyobora OIF, amusangiza n’ibyiyumviro bye nyuma y’amezi abiri atangiye imirimo ye muri uyu muryango.
Nyuma y’iki kiganiro Perezida wa Burkina Faso yanditse ku rukuta rwe rwa twitter ko yishimiye kwakira Mushikiwabo mu biro bye.



Ibitekerezo 0