Ikinyamakuru The Star cyatangaje ko yajyanwe mu bitaro ku wa 19 Kamena 2020 agashyirwa mu cyumba cy’abanyacyubahiro, aho amaze iminsi 10 ari kwitabwaho n’abaganga.
Umwe mu bavuganye n’icyo kinyamakuru, yavuze ko nta kidasanzwe ku buzima bwa Kibaki uretse uburibwe afite mu nda yo hasi.
Yagize ati "Ibizamini byarafashwe kugira ngo bipimwe muri laboratwari. Ibisubizo byaje kandi nta mpamvu yo guhangayika. Abaganga bashinzwe kumwitaho bari kwita ku bubabare bwe.”
Uwo musaza w’imyaka 89 y’amavuko, kuva yava ku butegetsi mu 2013 ntabwo yongeye kwigaragaza cyane, ku buryo aheruka kugaragra mu ruhame muri Gashyantare mu gusezera bwa nyuma kuri Daniel arap Moi.



















TANGA IGITEKEREZO