Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Fox News witwa Sean Hannity cyasohotse kuri uyu wa 23 no ku wa na 24 Mutarama 2025.
Perezida Trump yongeye gushimangira ko yifuza ko iyi ntambara yarangira binyuze mu buryo bwa dipolomasi.
Yakomeje avuga ko aho kugira ngo Perezida Zelenskyy ahagarike intambara hakiri kare, yakomeje kwishingikiriza ubufasha yahabwaga n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bwakomeje kumutera icyuhagiro.
Ati “Ubu Zelenskyy yifuza ko intambara yahagarara. Ariko ntabwo yagakwiye kuba yaratumye iyi ntambara iba. Na we ntabwo ari malayika. Ari kurwana n’igihugu kinini kimurenze.”
Icyakora ntabwo yanenze Perezida wa Ukraine gusa, ahubwo yanagarutse kuri Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, agaragaza ko ubutegetsi bw’i Moscow nibudahagarika intambara, Amerika izongera ibihano ku byo yafatiye u Burusiya.
Ati “Ntabwo Putin yagakwiriye kuba yarabikoze. Bigomba guhagarara.”
Inshuro nyinshi Trump yavuze ko azagira uruhare mu masezerano hagati y’ibihugu bihanganye mu ntambara ariko na n’ubu ntabwo aratangaza igihe ibyo bizabera.
Nubwo Perezida Trump ashaka ko intambara ihagarara, ibyo bihugu byombi bigaragaza ko kuyihagarika bizaba urugendo rurerure cyane ko ibiganiro ku mpande zombi bitari byatangira.
Nka Perezida Putin yagaragaje ko kugira ngo ahagarike intambara ari uko Ukraine izava ku mugambi wayo wo kujya kwiyunga ku muryango wa OTAN, ikanazibukira intara ya Crimea n’ibindi bice bine byiyemeje kwiyomeka ku Burusiya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!