Ni umwanzuro uzashyira Nairobi ku rwego rw’imijyi ikomeye ku Isi yakiriye ibiro byinshi bya Loni nyuma ya New York, Genève na Vienna.
Nairobi isanzwe ibarizwamo amashami 23 ya Loni harimo UNED, UN-Habitat n’ayandi.
Umuryango w’Abibumbye kandi watangaje ko hari n’umushinga wo kwimurira ibiro by’Ishami ryawo rishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (OCHA) muri Afurika, bikazongera uruhare rw’Umugabane mu bikorwa by’ubutabazi ku rwego rw’Isi.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yavuze ko izi ari zimwe mu mpinduka z’uyu muryango, zigamije kugabanya ikiguzi cy’amafaranga akoreshwa mu bikorwa bitandukanye i New York n’ahandi.
Biniyongeraho ko ibikorwa by’ubutabazi bingana na 60% y’ibikorwa bya Loni byose bikorerwa muri Afurika.



Ibitekerezo 0