00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Namibia: Perezida Geingob arashinjwa ruswa

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 3 April 2021 saa 04:12
Yasuwe :

Perezida wa Namibia, Hage Geingob, yashinjwe kunyereza amafaranga yakoresheje mu bikorwa by’amatora yamugejeje ku butegetsi mu 2019, ndetse akanafasha ishyaka rye kubona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ikigo gicukumbura ibyaha bya ruswa, kizwi nka ‘Organized Crime and Corruption Reporting Project (OCCRP)’ gifatanyije n’ikinyamakuru cya ‘The Namibian’, byashyize hanze raporo igaragaza ko Perezida Geingob yagize uruhare mu inyerezwa ry’amafaranga yakuwe mu kigo cya Leta gikora uburobyi, Fishcor.

Iyi raporo ivuga ko Hatuikulipi James wabaye Umuyobozi wa Fishcor na Shamgala Sacky wabaye Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta muri Namibia, ari bo bari mu mugambi wo gushaka uburyo bakwiba amafaranga muri Fishcor bakayashyira mu ishyaka rya SWAPO rya Perezida Geingob.

Ibi byakozwe SWAPO ishinga sosiyete y’uburobyi, yitwa Celax Investment yamaze imyaka myinshi ikora mu ibanga, kuko ibyo yakoraga bitamenyekanye.

Isesengura ryakozwe na OCCRP, ryagaragaje ko hagati ya Nyakanga 2017 na Ugushyingo 2018, ikigo cy’uburobyi Fishcor cyishyuye ibigo n’abantu 18 (byose hamwe), miliyoni 4.5$, ariko kibikora mu izina rya Celax Investment.

Ubwo Perezida Hage Geingob yari ari kwiyamamariza manda ya kabiri yatsindiye mu 2019, abaturage bo muri Namibia, bagiye bahabwa amabahasha arimo amafaranga batazi aho yaturutse, nk’uko bitangazwa na Pendukeni Iivula-Ithan wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka, SWAPO.

Hatuikulipi James wabaye Umuyobozi wa Fishcor na Shamgala Sacky wabaye Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta muri Namibia, batawe muri yombi, aho bategereje kwitaba ubutabera kugira ngo biregure ku byaha bya ruswa bakurikiranyweho.

Perezida Geingob arashinjwa kwiba amafaranga yatumye yiyamamariza kuyobora icyo gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages