Mu ijambo yagejeje ku baturage, yavuze ko mu minsi 15 ishize abantu 513 bamaze guhitanwa na Covid-19, kandi ko n’abandura bakomeje kwiyongera guhera mu ntangiriro za Kamena, nkuko BBC yabitangaje.
Mu gihugu gituwe na miliyoni 2.5, bivuze ko Namibia ariyo ifite impfu nyinshi za Covid-19 muri Afurika ugereranyije n’abayituye.
Perezida Geingob yategetse ko hafatwa ingamba nshya zirimo izihuza uturere. Icyakora, yavuze ko ibipimo bigaragaza ko ibintu bizakomeza kuba bibi kugeza mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka mu gihe nta gikozwe.
Minisitiri w’Ubuzima, Kalumbi Shangula, yatangaje ko igihugu cyabo kiri mu bihe bibi.
Yavuze ko mu bitaro, abishwe na Covid-19 bari kubura aho bashyirwa kubera ko uburuhukiro bwuzuye cyane.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko hari gushakishwa ibindi bikoresho byo guhangana n’icyorezo nk’ibitanda by’abarwayi, umwuka abarembye bakenera n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!