00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni igisebo - Cardinal Ambongo wo muri RDC avuga ku matora ya Perezida

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 December 2023 saa 04:32
Yasuwe :

Cardinal Fridolin Ambongo uyobora Arikidiyosezi Gatolika ya Kinshasa yanenze imigendekere y’amatora ya RDC yabaye tariki ya 20 n’iya 21 Ukuboza 2023.

Ambongo, mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira uwa 25 Ukuboza 2023 ubwo yari mu birori byo kwitegura Noheli kuri Cathédrale Notre Dame du Congo i Kinshasa, yatangaje ko aya matora yabayemo inenge zifite uburemere kandi ahamya ko zateguwe.

Uyu mushumba yatangaje ko Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri RDC, CENI, itari yiteguye gutegura no gutangiza aya matora, ariko yarabyirengagije, yemera ko aba mu kavuyo.

Ati “Ibyagombaga gutuma habaho kwizihiza kunini indagagaciro za demokarasi byahindutse byihuse igisebo kuri benshi. CENI ntabwo yari yiteguye gutegura amatora yo ku wa 20 Ukuboza. Yashatse kubitegura yirengagije ariko izi ni zo ngaruka.”

Ingaruka yavugaga ni ibibazo byagaragaye muri aya matora birimo ubukererwe bukabije mu gufungura ibiro by’itora, kwibura kwa bamwe ku rutonde rw’abemerewe gutora, urugomo rurimo kwiba, kwangiza no gutwika imashini z’itora; byatumye bamwe mu bakandida basaba ko asubirwamo.

Ambongo yatangaje ko imigendekere y’aya matora yatumye RDC igira isura mbi ku ruhando mpuzamahanga. Yabajije ati “Ni iyihe sura turi guha igihugu cyacu ku ruhando mpuzamahanga?”

CENI iri gutangaza ibyavuye muri aya matora guhera tariki ya 22 Ukuboza. Mu majwi 1.029.616 amaze kugaragazwa kugeza ku ya 24 Ukuboza, Tshisekedi afitemo 82,60%, agakurikirwa na Moïse Katumbi ufite 14,30%.

Cardinal Fridolin Ambongo uyobora Arikidiyosezi Gatolika ya Kinshasa yanenze imigendekere y’amatora ya RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages