00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni iki cyatumye William Ruto atajya kwakira Perezida Kenyatta ubwo yavaga mu Rwanda?

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 8 July 2014 saa 08:28
Yasuwe :

Nyuma yo kuva mu Rwanda aho yifatanyije mu muhango wo kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 20, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta wageze i Nairobi ku Cyumweru, yatunguwe no gusanga Visi Perezida we William Ruto, atari mu itsinda ry’abaje kumwakira ku kibuga cy’indege, ibintu bitari bimenyerewe muri iki gihugu.
Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga kitiriwe Jomo Kenyatta (JKIA), Perezida Kenyatta yakiriwe n’abayobozi batandukanye, ariko batagaragaramo William Ruto, ibi ngo bikaba ari nabwo (…)

Nyuma yo kuva mu Rwanda aho yifatanyije mu muhango wo kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 20, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta wageze i Nairobi ku Cyumweru, yatunguwe no gusanga Visi Perezida we William Ruto, atari mu itsinda ry’abaje kumwakira ku kibuga cy’indege, ibintu bitari bimenyerewe muri iki gihugu.

Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga kitiriwe Jomo Kenyatta (JKIA), Perezida Kenyatta yakiriwe n’abayobozi batandukanye, ariko batagaragaramo William Ruto, ibi ngo bikaba ari nabwo bibaye ku nshuro ya mbere. Ibinyamakuru byo muri iki gihugu biravuga ko Kenyatta yatunguwe.

Ruto ntagaragara mu baje kwakira Kenyatta

Daily Post iravuga ko aho kuza kwakira umukuru w’igihugu, William Ruto yahisemo kujya gusura imiryango y’abishwe n’igitero cya Al shabaab mu gace ka Lamu.

Ubusanzwe iyo Perezida Kenyatta ageze ku kibuga cy’indege avuye mu mahanga, Visi Perezida we n’abandi bayobozi bashinzwe umutekano nibo baza kumwakira, kugeza ubu hakaba hibazwa icyo Ruto yaba yarakoreye ibi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages