Inkongi yafashe inyubako y’ishuri abo bana bigagamo kuri uyu wa Mbere, habura ubutabazi abana bahiramo barapfa.
Guverineri w’umujyi wa Maradi, Chaibou Aboubacar, yabwiye AFP ko inyubako abo bana bigagamo yari yubakishijwe ibiti n’ibyatsi, ari nabyo byatije umurindi inkongi.
Uretse 26 bapfuye, hari 13 bakomeretse barimo bane barembye cyane.
Niger iza mu bihugu bya mbere bikennye cyane ku Isi, imaze igihe mu rugamba rwo kubaka amashuri. Kubera ko amikoro aba make, ahenshi hifashishishwa ibiti n’ibyatsi ngo abana babone aho bigira.
Si ubwa mbere muri icyo gihugu inkongi y’umuriro yibasira amashuri, gusa ntabwo byari bikunze kubaho ko hagira abapfa.
Muri Mata uyu mwaka, hari irindi shuri ryibasiwe n’inkongi y’umuriro mu murwa mukuru Niamey, abana 20 bahasiga ubuzima.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!