Amakuru y’iki gitero cyagabwe ku wa 10 Ukuboza 2019 yemejwe na Ministiri w’Ingabo muri Niger, Issoufou Katambe, gusa ntibiramenyekana ababa bihishe inyuma y’iki gitero nubwo bikekwa ko cyagabwe na Islamic State cyangwa al Qaeda isanzwe n’ubundi yibasira aka gace.
Ntabwo ari ubwa mbere Umujyi wa Inates wibasirwa n’ibitero bigahitana n’umubare munini w’abasirikare ba Niger, dore ko no muri Gicurasi na Nyakanga Islamic State yahitanye abasirikare 50.
Ibihugu birimo Mali, Burkina Faso, Mauritania, Tchad na Niger, ni bimwe mu bikunze kwibasirwa cyane n’ibitero by’ubwiyahuzi nubwo hari umubare munini w’ingabo mpuzamahanga zishinzwe kugarura amahoro muri aka gace.
France24 ivuga ko Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, yahise ahagarika uruzinduko yari yagiriye mu Misiri bitewe n’icyo gitero.
Agace ka Sahel katangiye kugenda kibasirwa n’ibitero by’abarwanyi ba Jihadi kuva mu 2012 ubwo abaturage bo mu bwoko bw’aba Tuareg bigumuraga bakinjira mu mitwe y’iterabwoba.
Iki gitero cyagabwe mu gihe Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ari hafi kugirana inama n’abakuru b’ibihugu bitanu byo muri Afurika y’Uburengerazuba, aho baziga ku kibazo cy’umutekano muri aka karere.
Mu Ukwakira 2017, abasirikare bane bo muri Amerika na batanu bo muri Niger bishwe batezwe igico cy’abarwanyi babafatiye mu gace ka Tongo Tongo hafi y’umupaka.



















TANGA IGITEKEREZO